Gusingiza Uhoraho
1 Igisingizo cya Dawidi.
Mana yanjye kandi Mwami wanjye,
reka nguheshe ikuzo,
nzajya mpora ngusingiza iteka ryose.
2 Buri munsi nzajya ngusingiza,
nzajya mpora nkogeza iteka ryose.
3 Uhoraho arakomeye cyane akwiye kogezwa,
gukomera kwe ntikugira iherezo.
4 Uhoraho, ababyeyi bazajya babwira abana babo ibyo wakoze,
bazajya babatekerereza ibigwi by’ubutwari wagize.
5 Nzamenyekanisha ikuzo n’icyubahiro no gukomera byawe,
menyekanishe n’ibitangaza wakoze.
6 Abantu bazatangarira ibikorwa by’ububasha bwawe biteye ubwoba,
nanjye nzamamaza gukomera kwawe.
7 Bazajya bibutsa ineza nyinshi ugira,
barangurure bishimira ubutungane bwawe.
8 Uhoraho agira imbabazi n’impuhwe,
atinda kurakara kandi yuje urukundo.
9 Uhoraho agirira neza abantu bose,
ibyo yaremye byose abigirira impuhwe.
10 Uhoraho, ibyo waremye byose nibigushimire,
indahemuka zawe zigusingize.
11 Zizogeza ingoma yawe ifite ikuzo,
zirate ububasha bwawe.
12 Zizamenyesha abantu ibigwi by’ubutwari bwawe,
zibamenyeshe ikuzo rirabagirana ry’ingoma yawe.
13 Ingoma yawe ntizigera ihanguka,
ubutegetsi bwawe buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
Uhoraho asohoza ibyo yasezeranye,
ni indahemuka mu byo akora byose.
14 Uhoraho aramira abenda kugwa,
aruhura abarushye.
15 Ibyo waremye byose biguhanze amaso,
bitegereje ko ubiha ibyokurya ku gihe.
16 Upfumbatura igipfunsi cyawe,
ibifite ubuzima byose ukabihaza uko bishaka.
17 Uhoraho ni intungane mu migenzereze ye yose,
ni indahemuka mu byo akora byose.
18 Uhoraho aba bugufi bw’abamutakambira bose,
aba bugufi bw’abamutakambira bose babikuye ku mutima.
19 Abamwubaha abaha ibyo bashaka,
yumva gutabaza kwabo akabagoboka.
20 Uhoraho arinda abamukunda bose,
naho abagome bose akabatsemba.
21 Reka nsingize Uhoraho,
ibifite ubuzima byose nibimusingize,
nibimusingize kuko ari umuziranenge,
nibijye bihora bimusingiza iteka ryose.