Zab 141

Kutifatanya n’inkozi z’ibibi

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare,

ningutakambira ujye untega amatwi.

2 Amasengesho yanjye akugereho akubere nk’imibavu,

kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk’igitambo cya nimugoroba.

3 Uhoraho, undinde mu byo mvuga,

undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa.

4 Ntunkundire gutekereza gukora ibibi,

ntunkundire kwiroha mu bikorwa by’ubugome,

ntunankundire kwifatanya n’inkozi z’ibibi ngo nsangire na zo.

5 Intungane impannye yaba ingiriye neza,

incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro.

Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by’inkozi z’ibibi.

6 Abategetsi bazo bazarohwe mu manga,

na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro.

7 Zizavuga ziti: “Nk’uko umuhinzi asandaza ikinonko,

ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.”

8 Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso,

ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe.

9 Undinde umutego banteze,

undinde kugwa mu gico cy’inkozi z’ibibi.

10 Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo,

naho jyewe nywurokoke.