Kutifatanya n’inkozi z’ibibi
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho, ndagutakambiye tebuka untabare,
ningutakambira ujye untega amatwi.
2 Amasengesho yanjye akugereho akubere nk’imibavu,
kukwambaza ngutegeye amaboko kukubere nk’igitambo cya nimugoroba.
3 Uhoraho, undinde mu byo mvuga,
undinde hatagira ijambo ribi rinsohoka mu kanwa.
4 Ntunkundire gutekereza gukora ibibi,
ntunkundire kwiroha mu bikorwa by’ubugome,
ntunankundire kwifatanya n’inkozi z’ibibi ngo nsangire na zo.
5 Intungane impannye yaba ingiriye neza,
incyashye sinabyanga kuko yaba impesheje icyubahiro.
Icyakora mpora nsenga namagana ibikorwa by’inkozi z’ibibi.
6 Abategetsi bazo bazarohwe mu manga,
na zo zizamenyeraho ko ibyo navuze bifite ishingiro.
7 Zizavuga ziti: “Nk’uko umuhinzi asandaza ikinonko,
ni ko amagufwa yacu yasandaye ku mva.”
8 Uhoraho Nyagasani, ni wowe mpanze amaso,
ni wowe mpungiyeho ntundeke ngo mpfe.
9 Undinde umutego banteze,
undinde kugwa mu gico cy’inkozi z’ibibi.
10 Umutego abo bagome bateze nibabe ari bo bawugwamo,
naho jyewe nywurokoke.