Isengesho ryo gusaba imbabazi
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Uhoraho ntabara,
dore ngeze mu kaga gakomeye.
2 Nyagasani, wite ku masengesho yanjye,
utege amatwi wumve uko ngusaba imbabazi.
3 Uhoraho Nyagasani, ni nde warokoka,
ni nde warokoka ukomeje kuzirikana ibicumuro byacu?
4 Ni wowe ubabarira ibyaha,
ni cyo gituma ukwiye kubahwa.
5 Ntegereje Uhoraho,
mutegereje mfite ubwuzu,
ibyo yavuze ndabyiringiye.
6 Nyagasani ndamwifuza cyane,
mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya,
koko mwifuza kuruta uko umuraririzi yifuza ko bucya.
7 Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,
nimwiringire Uhoraho kuko agira imbabazi,
iteka akunda gucungura abantu.
8 Ubwe ni we uzacungura Abisiraheli,
azabakiza ibicumuro byabo byose.