Kol 3

Imibereho ya kera n’imishya

1 Imana yabazuranye na Kristo, none rero nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana ku ntebe ya cyami.

2 Muhoze imitima ku byo mu ijuru atari ku byo ku isi,

3 kuko mwapfanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishwe hamwe na we mu Mana.

4 Ubugingo bwanyu nyakuri ni Kristo, ubwo azagaragara rero namwe muzagaragara muri hamwe na we, mufite ikuzo.

5 Nuko rero nimwice imigirire yanyu ifitanye isano n’iby’isi, nk’ubusambanyi no gukora ibiteye isoni, n’irari n’ibyifuzo bibi, n’umururumba uhwanye no gusenga ibigirwamana.

6 Ibyo ni byo bitera Imana kurakarira [abatayumvira].

7 Namwe ubwanyu mwagenzaga mutyo kera mukigengwa n’ibyo bibi.

8 Ariko ubu mugomba kuzinukwa ibi byose: uburakari n’umujinya, ubugome n’ibitutsi no kuvuga ibigambo bibi.

9 Ntimukabeshyane kuko mwiyambuyekamere yanyu ya kera n’imigirire yayo,

10 mukambara kamere nshya. Iyo kamere nshya igenda ivugururirwa kugira ishusho y’Iyayiremye, kugira ngo mushobore kuyimenya byuzuye.

11 Aho rero haba hatakivugwa umunyamahanga cyangwa Umuyahudi, uwakebwe cyangwa utakebwe, Umusitin’umunyeshyamba, inkoreragahato cyangwa uwigenga, ahubwo Kristo ni byose muri bose.

12 Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b’inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana.

13 Igihe umuntu agize icyo apfa na mugenzi we, mwihanganirane kandi mubabarirane. Mubabarirane nk’uko Nyagasani yabababariye.

14 Hejuru ya byose kandi mwambare urukundo ho umwitero. Ni na rwo mugozi ubafatanya bihebuje.

15 Mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yanyu, ayo ni yo mwahamagariwe kugira ngo mube ingingo zigize umubiri umwe, kandi muhore mushimira Imana.

16 Inyigisho za Kristo zibacengere rwose zibakungahaze, mugire n’ubwenge bwo kwigishanya no kugirana inama. Muririmbire Imana zaburi n’indirimbo z’ibisingizo n’izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muyishima cyane bibavuye ku mutima.

17 Ibyo muvuga byose n’ibyo mukora byose, mubikore mu izina rya Nyagasani Yezu mushima Imana Se, mubinyujije kuri we.

Imibanire ikwiriye Abakristo

18 Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk’uko bikwiriye abari muri Nyagasani.

19 Bagabo, mukunde abagore mwashakanye kandi ntimukabamerere nabi.

20 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu ku buryo bwose, kuko ari byo Nyagasani yishimira.

21 Babyeyi, abana banyu ntimukababuze epfo na ruguru kugira ngo badacika intege.

22 Namwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi ku buryo bwose, atari ugukorera ijisho ngo mubashimishe, ahubwo mubikore mubikuye ku mutima mutinya Shobuja mukuru, ari we Nyagasani.

23 Ibyo mukora byose mubikorane umutima ukunze, atari abantu mukorera, ahubwo mukorera Shobuja uwo.

24 Muzirikane ko Shobuja uwo azabagororera kubaha umunani. Koko kandi Kristo ni we Shobuja mukorera.

25 Ukora ibibi wese bizamugaruka kuko Imana ifata abantu bose kimwe.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/COL/3-68b150bb40307f4c816e7107aad362f1.mp3?version_id=387—