Gutakambira Uhoraho
1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.
Igihe nari mu makuba, natakambiye Uhoraho arangoboka.
2 Uhoraho, nkiza abanyabinyoma,
unkize abantu bariganya.
3 Mwa banyaburiganya mwe, Uhoraho azabagenza ate?
Ese nk’ubwo azabahanisha gihano ki?
4 Azabarasa imyambi ityaye irwanishwa ku rugamba,
azabajugunyaho amakara yaka.
5 Ngushije ishyano kuko nturanye na bo,
guturana na bo ni nko guturana n’Abamesheki n’Abakedari.
6 Ndambiwe cyane guturana n’abanga amahoro,
7 jyewe icyo nshaka ni amahoro,
iyo nyavuze bo bashaka intambara.