Isengesho ry’umuntu urusimbutse
1 Nkunda Uhoraho,
mukundira ko namutakambiye akantabara.
2 Yanteze ugutwi aranyumva,
igihe cyose nkiriho nzajya mwiyambaza.
3 Urupfu rwambohesheje ingoyi zarwo,
ikuzimu hanta ku wa kajwiga,
akaga n’umubabaro birandembya.
4 Nuko ntakambira Uhoraho nti:
“Uhoraho, ndakwinginze nkiza!”
5 Uhoraho agira ibambe akaba n’intungane,
erega Imana yacu yuje impuhwe!
6 Uhoraho arinda abanyabwengebuke.
Nari nazahaye maze arankiza.
7 Reka nsubize umutima mu nda,
kuko Uhoraho yangiriye neza.
8 Uhoraho, wankijije urupfu,
umpoza amarira undinda no guhungabana.
9 Bityo nzajya ntunganira Uhoraho,
mutunganire nkiri ku isi.
10 Nari nizeye Uhoraho nubwo navuze nti:
“Ndababazwa cyane.”
11 Navuganye ubuhubutsi nti:
“Abantu bose ni abanyabinyoma.”
12 Uhoraho yangiriye neza,
ese ibyiza byose yangiriye nabimwitura iki?
13 Nzajyana igikombe cya divayi ho ituro risukwa,
nshimire Uhoraho ko yankijije.
14 Nzahigura Uhoraho imihigo nahize,
nyihigure mu ruhame rw’abantu be bose.
15 Indahemuka z’Uhoraho zirapfa,
urupfu rwazo rukamubabaza.
16 Ayii! Uhoraho ndi umugaragu wawe,
koko ndi umugaragu wawe nabyawe n’umuja wawe,
ni wowe wambohoye ingoyi nariho.
17 Nzagutura igitambo cyo kugushimira,
Uhoraho, ni wowe nzambaza.
18 Nzahigura Uhoraho imihigo nahize,
nyimuhigure mu ruhame rw’abantu be bose,
19 nzabikorera mu rugo rw’Ingoro ye,
iri muri Yeruzalemu rwagati.
Haleluya!