Ihirwe ry’intungane
1 Haleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
akishimira cyane gukurikiza amabwiriza ye.
2 Urubyaro rwe ruzaba ibirangirire mu gihugu,
abakomoka ku muntu w’intungane bazagira umugisha.
3 Ubukire n’ubukungu bibarizwa iwe,
ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.
4 Mu mwijima umucyo urasira intungane,
urasira n’abagiraimbabazi n’impuhwe n’ubutungane.
5 Ni byiza kuba umunyabuntu kandi ukaguriza abandi,
ni byiza no kugira imigenzereze itagira amakemwa.
6 Koko umuntu w’intungane ntazigera ahungabana,
ntazigera yibagirana bibaho.
7 Inkuru mbi ntizizamutera ubwoba,
afite umutima ukomeye kuko yizera Uhoraho.
8 Ntakuka umutima cyangwa ngo agire ubwoba,
amaherezo azishima hejuru y’abanzi be.
9 Yagize ubuntu aha abakene ataziganya,
ubutungane bwe azabuhorana iteka ryose.
Azagira ububasha n’ikuzo,
10 abagome nibabibona babishe,
bahekenye amenyo bashireho.
Ibyifuzo by’abagome bizahinduka ubusa!