Umwami n’umutambyi
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho yabwiye umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabaho ukandagizaho ibirenge.”
2 Uhoraho nashimangire ingoma yawe,
ayagūre ahereye i Siyoni,
nawe ngaho ganza abanzi bawe.
3 Umunsi uzakoranya ingabo zawe,
abantu bawe bazitanga babikunze,
bazaba bisukuye biboneje.
Abasore bazakugeraho kare,
bazindutse nk’ikime cyo mu museso.
4 Uhoraho yararahiye kandi ntazivuguruza,
yaravuze ati: “Uri umutambyi iteka ryose,
mu buryo bwa Melikisedeki.”
5 Umwami uri iburyo bwawe,
ku munsi azarakarira abami azabatsemba.
6 Azacira abanyamahanga urubanza,
imirambo izaba iri hose,
atsembe n’abatware ku isi yose.
7 Umwami akiri mu rugendo azanywa ku mazi y’umugezi,
atabarukane ishema.