Ubuhemu bw’Abisiraheli
1 Haleluya!
Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2 Nta wabasha kurondora ibigwi by’Uhoraho ngo abiheze,
nta n’uwabasha kumutaka ibisingizo bimukwiye.
3 Hahirwa abakurikiza ubutabera,
hahirwa uhora akora ibitunganye.
4 Uhoraho, unzirikane kubera ineza ugirira ubwoko bwawe,
ungoboke kubera ko uri Umukiza!
5 Bityo nzagira ishya n’ihirwe uha intore zawe,
nzishimana n’ubwoko bwawe,
nziratana n’abo wagize umwihariko wawe.
6 Twakurikije ba sogokuruza turacumura,
twakoze ibibi twabaye abagome.
7 Ba sogokuruza bari mu Misiri,
ntibitaye ku bitangaza Uhoraho yakoze,
ntibazirikana ineza nyinshi yabagiriye.
Ahubwo barijujuse bageze ku nyanja,
ari yo ya Nyanja y’Uruseke.
8 Nyamara we yagiriye ikuzo rye arabarokora,
yerekanye ububasha bwe.
9 Yacyashye Inyanja y’Uruseke irakama,
abanyuza muri yo rwagati hakakaye nko mu butayu.
10 Yarabagobotse abakiza ababisha babo,
abakura mu maboko y’abanzi babo.
11 Amazi yarenze ku babisha babo,
ntihagira n’umwe urokoka.
12 Ba sogokuruza bemeye ibyo Uhoraho yavuze,
bamuririmbira bamusingiza.
13 Nyamara bahise bibagirwa ibyo yakoze,
ntibategereza ko asohoza umugambi we.
14 Bararikiye inyama bari mu butayu,
bagerageza Imana bari ahadatuwe.
15 Yabahaye ibyo bari bararikiye,
ariko hamwe na byo ibateza icyorezo.
16 Bagiriye Musa ishyari bari mu nkambi,
barigirira na Aroni uwo Uhoraho yitoranyirije.
17 Ubutaka ni ko kwasama bumira Datani,
burenga no ku gatsiko ka Abiramu.
18 Umuriro watsembye abari babashyigikiye,
ikirimi cyawo gikongora abo bagome.
19 Biremeye ikimasa ku musozi wa Horebu,
baramya icyo kigirwamana bicuriye.
20 Imana yabo nyir’ikuzo barayiguranye,
bayiguranye ishusho y’ikimasa gitungwa n’ubwatsi.
21 Bibagiwe Imana Umukiza wabo,
ari yo Mana yari yarakoze ibihambaye mu Misiri.
22 Ni yo yakoze ibitangaza mu gihugu cya Hamu,
yakoze n’ibiteye ubwoba ku Nyanja y’Uruseke.
23 Imana yari yiyemeje kubarimbura,
iyo Musa intore yayo atayikoma imbere,
ngo acubye uburakari bwayo ye kubatsemba.
24 Banze kujya mu gihugu cy’igikundiro,
ntibemeye ibyo Imana yavuze.
25 Bijujutiye mu mahema yabo,
banga kumvira Uhoraho.
26 Uhoraho yashyize ukuboko hejuru,
arahira ko azabamarira mu butayu,
27 ababakomokaho azabatatanyiriza mu bindi bihugu,
azabamarira mu mahanga.
28 Bayobotse Bāli y’i Pewori,
barya inyama zatuwe abazimu.
29 Imigenzereze yabo yarakaje Uhoraho,
icyorezo kibadukamo.
30 Finehasi yahagurukiye kurwanya ayo marorerwa,
icyo cyorezo kirashira.
31 Icyo gikorwa cya Finehasi cyatumye abarwa nk’intungane,
ahora abarwa atyo uko ibihe bihaye ibindi.
32 Barakaje Uhoraho ku mazi y’i Meriba,
Musa ahagushiriza ishyano kubera bo.
33 Barakaje Musa cyane,
bituma ahubukira kuvuga ibyo atatekereje.
34 Ntibarimbuye amahanga,
nk’uko Uhoraho yari yababwiye.
35 Bivanze n’abanyamahanga,
bakurikije imigenzo yabo.
36 Basenze ibigirwamana by’abo banyamahanga,
bibera Abisiraheli umutego.
37 Abahungu n’abakobwa babo babatambyeho ibitambo,
babatura ingabo za Satani.
38 Bavushije amaraso y’abere,
ari yo maraso y’abahungu n’abakobwa babo,
batuwe ibigirwamana by’Abanyakanāni,
igihugu bagihumanyishije kumena amaraso.
39 Ibikorwa byabo byarabahumanyije,
bīmuye Imana bakeza ibigirwamana.
40 Uburakari bw’Uhoraho bwagurumaniye abantu b’ubwoko bwe,
uwo mwihariko we arawuzinukwa.
41 Yabagabije abanyamahanga,
ababisha babo barabigarurira.
42 Abanzi babo barabakandamije,
baca bugufi barabayoboka.
43 Incuro nyinshi Uhoraho yabakijije abanzi,
nyamara bo baranze baramugomera,
barushaho gucumura.
44 Yabonye akaga barimo,
yita ku gutakamba kwabo.
45 Yazirikanye Isezerano rye,
areka kubahana kubera imbabazi ze nyinshi,
46 abahesha impuhwe ku bari barabigaruriye.
47 Noneho Uhoraho Mana yacu udukize,
udutarurukanye utuvane mu mahanga,
ni bwo tuzagushimira ko uri Umuziranenge,
koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema.
48 Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,
nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose.
Abantu bose nibikirize bati “Amina!”
Haleluya!