Zab 105

Igisingizo cy’Uhoraho Nyirububasha

1 Nimushimire Uhoraho mumwambaze,

nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje.

2 Nimumuririmbire mumucurangire,

nimwamamaze ibitangaza byose yakoze.

3 Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge,

mwa bamwambaza mwe, nimwishime.

4 Nimwisunge Uhoraho Nyirububasha,

muhore mumwambaza iteka ryose.

5-6 Mwa rubyaro rw’umugaragu we Aburahamu mwe,

mwebwe abo Uhoraho yitoranyirije mukomoka kuri Yakobo,

nimuzirikane ibikorwa bihambaye yakoze,

muzirikane ibitangaza bye n’ibyemezo yafashe.

7 Uhoraho ni we Mana yacu,

ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose.

8 Ahora azirikana Isezerano rye,

ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose.

9 Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu,

ni n’indahiro yarahiye Izaki.

10 Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama,

riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli.

11 Uhoraho yaramubwiye ati:

“Nzaguha igihugu cya Kanāni,

nzakiguha wowe n’abazagukomokaho.”

12 Icyo gihe bari bakiri bake,

ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu.

13 Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi,

bavaga no ku mwami bakajya ku wundi.

14 Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza,

ahubwo yacyashye abami ababaziza ati:

15 “Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije,

ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.”

16 Nuko Uhoraho ateza inzara mu gihugu,

atuma ibyokurya byose bishira.

17 Ariko yari yarohereje umuntu wo kubabanziriza,

uwo ni Yozefu wari waragurishijwe ngo abe inkoreragahato.

18 Amaguru ye bayabohesheje iminyururu,

ijosi rye barizengurutsa icyuma,

19 kugeza ubwo ibyo yarotōye bisohoye,

bikagaragaza ko ibyo yavuze byavuye ku Uhoraho.

20 Umwami wa Misiri yategetse ko bamukura muri gereza,

uwo mugenga w’amoko menshi aramubohoza.

21 Yamushinze kuba umutware w’urugo rwe,

amushinga no kugenga ibyo atunze byose.

22 Yamushinze guha ibikomangoma amabwiriza uko ashaka,

amushinga no kungura ubwenge abajyanama b’ibwami.

23 Nyuma Isiraheli na we ajya mu Misiri,

Yakobo uwo asuhukira muri icyo gihugu cya Hamu.

24 Uhoraho yahaye ubwoko bwe kororoka,

abugira bwinshi buruta ababukandamizaga.

25 Yahinduye imitima y’Abanyamisiri atuma banga ubwoko bwe,

biga amayeri yo kugirira nabi abagaragu be.

26 Yatumye umugaragu we Musa,

yatoranyije Aroni amutumana na Musa.

27 Ibimenyetso biranga Uhoraho babyeretse Abanyamisiri,

bakorera n’ibitangaza muri icyo gihugu cya Hamu.

28 Uhoraho yahateje umwijima haba icuraburindi,

Abanyamisiri ntibongera guhinyura ijambo rye.

29 Amazi yaho yayahinduye amaraso,

amafi yaho arayica.

30 Igihugu cya Misiri cyuzuye ibikeri,

bigera no mu mazu y’ibwami ararwamo.

31 Yategetse amarumbu y’ibibugu aratera,

indana zo zikwira igihugu cyose.

32 Yagushije urubura mu cyimbo cy’imvura,

yohereza imirabyo umuriro ukwira igihugu cyabo.

33 Yarimbuye imizabibu yabo n’imitini yabo,

ibiti byo mu gihugu cyabo arabivunagura.

34 Yategetse inzige ziratera,

ategeka n’ibihore bitabarika biratera,

35 bitsemba ibimera byose byo mu gihugu cyabo,

bitsemba n’imyaka yo ku butaka bwabo.

36 Yishe uburiza bwose bwo mu gihugu cyabo,

atsemba abahungu babo bose b’impfura.

37 Ariko Abisiraheli abakurayo bafite ifeza n’izahabu,

nta n’umwe wo mu miryango yabo wagendanaga intege nke.

38 Abanyamisiri bishimiye ko Abisiraheli bagiye,

koko bari barabakuye umutima.

39 Uhoraho ashyiraho igicu cyo gukingira Abisiraheli,

ashyiraho n’umuriro wo kubamurikira nijoro.

40 Bamusabye ibyokurya abazanira inturumbutsi,

abaha n’umugati uturutse mu ijuru barawijuta.

41 Yasatuye urutare amazi aradudubiza,

aba umugezi utemba mu butayu.

42 Koko yazirikanye Isezerano rye ritagira inenge,

iryo yasezeranyije umugaragu we Aburahamu.

43 Uhoraho yakuyeyo ubwoko bwe bwishimye,

izo ntore ze azikurayo zivuza impundu.

44 Yabagabiye ubutaka bwari ubw’abanyamahanga,

bagabana ibikorwa andi moko yaruhiye.

45 Kwari ukugira ngo bitondere amateka yatanze,

bakurikize amategeko ye.

Haleluya!