Gusingiza Uhoraho Umuremyi
1 Reka nsingize Uhoraho.
Uhoraho Mana yanjye, urakomeye cyane,
wambaye ikuzo n’ubuhangange,
2 wambaye umucyonk’umwitero.
Wahanitse ijuru nk’ubamba ihema.
3 Inkingi z’Ingoro yawe wazishinze mu mazi yo hejuru,
ugendera ku bicu nk’ugendera mu igare rikururwa n’amafarasi,
umuyaga ni yo mababa ugurukisha.
4 Imiyaga uyigira intumwa zawe,
ibirimi by’umuriro ubigira abagaragu bo kugukorera.
5 Washimangiye isi ku mfatiro zayo,
isi ntizigera inyeganyega iteka ryose.
6 Wayidendejeho inyanja imera nk’itwikirijwe umwenda,
amazi arenga hejuru y’imisozi.
7 Amazi warayacyashye arahunga,
yumvise ijwi ryawe rihinda nk’inkuba arasandara,
8 yatembye ku misozi asendera ibibaya,
akoranira aho wayageneye.
9 Wayashingiye imbibi ntarengwa,
bityo ntazongera kuzimanganya isi.
10 Amazi y’amasōko uyayobora mu migezi,
imigezi iromboreza hagati y’imisozi.
11 Inyamaswa zose zo mu gasozi zirayashoka,
indogobe z’ishyamba na zo ziyanywaho zigashira inyota.
12 Inyoni n’ibisiga byibera hafi y’iyo migezi,
mu mashami y’ibiti ni mo bijwigirira.
13 Wibereye mu Ngoro yawe uvubira imisozi imvura,
ibiri ku isi binyurwa n’ibyo ukora.
14 Ni wowe umeza ubwatsi bw’amatungo,
umeza n’imyaka abantu bahinga,
ubutaka ukabubyaza ibyokurya.
15 Ububyaza divayi idabagiza abantu,
ububyaza n’amavuta y’iminzenze atuma bayagirana mu maso,
ububyaza n’ibyokurya byo kubatera imbaraga.
16 Uhoraho, ibiti waremye bibona imvura ihagije,
ni byo masederi ya Libani wamejeje.
17 Inyoni zarika ibyari byazo muri yo,
ibisiga bikibera mu bushorishori bwayo.
18 Imisozi miremire yituriwe n’ihene z’agasozi,
ibitare na byo bikaba ubwihisho bw’impereryi.
19 Ukwezi wagushyiriyeho kumenyekanisha ibihe,
izuba na ryo rizi igihe rirengera.
20 Wohereza umwijima ijoro rikaba riraguye,
inyamaswa zose zo mu gasozi zirara zirigenda.
21 Mana, intare zīvugira mu muhigo,
zīvuga zigusaba ibyokurya.
22 Iyo izuba rirashe zirigendera,
zijya kwiryamira mu masenga yazo.
23 Ni bwo abantu bajya ku mirimo yabo,
bagakorabakageza nimugoroba.
24 Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe ari byinshi!
Erega byose wabikoranye ubuhanga!
Isi yose yuzuye ibyo wahanze.
25 Irebere ukuntu inyanja ari nini kandi ari ngari,
ibinyabuzima biyigendamo ntibibarika,
byaba ibito cyangwa ibinini.
26 Amato ayigendamo yerekeza hirya no hino,
cya gikōko nyamunini waremye cyo mu nyanja ni mo cyikinagura.
27 Ibiremwa byose biguhanze amaso,
bitegereje ko ubigaburira ibyokurya byabyo ku gihe.
28 Urabigaburira bikarya,
upfumbatura igipfunsi ukabihaza ibyiza.
29 Wanga kubyitaho bigashya ubwoba,
wabikuramo umwuka bigapfa,
bisubira mu gitaka aho byavuye.
30 Wohereza umwukawawe bikabaho,
ubutaka ubuha isura nshya.
31 Uhoraho nahorane ikuzo iteka ryose,
Uhoraho niyishimire ibyo yakoze.
32 Yitegereza isi igatingita,
yakoza urutoki ku misozi igacucumuka umwotsi.
33 Nzaririmbira Uhoraho igihe nkiriho,
ncurangire Imana yanjye igihe nzaba ngihumeka.
34 Ibyo nibwira nibinogere Uhoraho,
nanjye nzahora mwishimira.
35 Abanyabyaha nibashire ku isi,
abagome na bo ntibakabeho!
Reka nsingize Uhoraho! Haleluya!