Zab 103

Urukundo rw’Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi.

Reka nsingize Uhoraho,

nsingize Uhoraho Muziranenge mbikuye ku mutima.

2 Koko reka nsingize Uhoraho,

ne kwibagirwa icyiza na kimwe yakoze.

3 Ni we umbabarira ibicumuro byanjye byose,

ankiza n’indwara zanjye zose.

4 Ni we ungobotora mu nzāra z’urupfu,

ansenderezaho urukundo n’impuhwe.

5 Yampaye kugira ishya n’ihirwe,

yangaruyemo ubusore ngira imbaraga nk’iza kagoma.

6 Uhoraho akora ibitunganye,

arenganura abakandamizwa bose.

7 Imigambi ye yayimenyesheje Musa,

ibikorwa bye bihambaye abimenyesha Abisiraheli.

8 Uhoraho agira impuhwe n’imbabazi,

atinda kurakara kandi yuje urukundo.

9 Ntahora ashinja abantu ibyaha,

nta n’ubwo ahorana inzika.

10 Ntaduha igihano gikwiranye n’ibyaha byacu,

ntatwitura ibikwiranye n’ibicumuro byacu.

11 Nk’uko ijuru ryitaruye isi by’ihabya,

ni ko urukundo akunda abamwubaha ruhebuje.

12 Nk’uko iburasirazuba ari kure y’iburengerazuba,

ni ko atubabarira ibyaha akabishyira kure yacu.

13 Nk’uko se w’abana abagirira impuhwe,

ni ko Uhoraho azigirira abamwubaha.

14 Erega azi uko turemye,

ntiyirengagiza ko turi igitaka gisa!

15 Umuntu ntarama ni nk’ibyatsi,

atohagira nk’indabyo zo mu gasozi.

16 Iyo inkubi y’umuyaga ihushye ziratumuka,

aho zahoze ntihabe hakimenyekana.

17 Ariko impuhwe Uhoraho agirira abamwubaha zihoraho,

zihoraho kuva kera kose kugeza iteka ryose,

ubutungane bwe buzagera no ku buzukuruza babo.

18 Uko ni ko agirira abubahiriza Isezerano yagiranye na bo,

abazirikana inshingano ze ngo bazikurikize.

19 Uhoraho yashimangiye intebe ye ya cyami mu ijuru,

ni Umwami ugenga ibibaho byose.

20 Mwa bamarayika b’Uhoraho b’abanyambaraga n’intwari mwe, nimumusingize,

mwebwe musohoza ibyo avuga nimumusingize,

nimumusingize mwebwe mukurikiza ibyo avuga.

21 Mwa ngabo z’Uhoraho zo mu ijuru mwe, nimumusingize,

nimumusingize mwebwe mumukorera mugasohoza ibyo ashaka.

22 Mwa biremwa by’Uhoraho mwese mwe, nimumusingize,

nimumusingirize ahantu hose ategeka!

Nanjye rero reka nsingize Uhoraho!