Indamutso
1 Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk’uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe Timoteyo,
2 turabaramukije mwebwe ntore z’Imana z’i Kolosi Kristo yagize abavandimwe b’indahemuka.
Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro, [ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo].
Pawulo ashimira Imana kandi asabira ab’i Kolosi
3 Iyo tubasabira duhora dushimira Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristo,
4 kuko twumvise ko mwemeye Kristo Yezu mugakunda n’intore z’Imana,
5 mubitewe no kwiringira ibyo mwabikiwe mu ijuru. Ibyo mwabimenyeshejwe n’inyigisho z’ukuri z’Ubutumwa bwiza mwumvise mbere.
6 Ubwo Butumwa bwamaze kugera ku isi yose, bwera imbutoz’ibyiza mu bantu butera imbere. Uko ni ko biri muri mwe kuva aho mwumviye ubuntu Imana igira, mukabusobanukirwa by’ukuri.
7 Ibyo mwabyigishijwe na mugenzi wacu Epafura dukunda kandi dufatanyije umurimo, ni we mugaragu udahemuka wa Kristo ukora mu mwanya wanyu.
8 Ni na we watubwiye urukundo rwanyu mukomora kuri Mwuka w’Imana.
9 Ni cyo cyatumye natwe kuva aho tubyumviye, tudahwema kubasabira. Twinginga Imana ngo ibagwizemo kumenya ibyo ishaka, ibahaye ubwenge no gusobanukirwa bikomoka kuri Mwuka.
10 Bityo muzashobora kujya mugenza uko Nyagasani ashaka kugira ngo mumushimishe iteka, mwere imbuto z’imigirire myiza y’uburyo bwose kandi mukure mu kumenya Imana.
11 Turabasabira ngo muhabwe ububasha ku buryo bwose nk’uko imbaraga z’ikuzo ryayo zingana, kugira ngo mushobore kwihanganira byose mwe gucogora. Bityo mujye munezerwa
12 mushimira Imana Data, yabahesheje uruhare ku munani yageneye intore zayo zigengwa n’umucyo.
13 Ni yo yatubohoye ituvana mu butware bw’umwijima, itujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda.
14 Ni we dukesha gucungurwa ari ko kubabarirwa ibyaha.
Kristo uwo ari we n’icyo yakoze
15 Kristo ni ishusho y’Imana itarebwa n’amaso. Ni na we Mwana wayo w’impfura wabimburiye ibyaremwe byose kubaho.
16 Ni we Imana yakoresheje irema ibintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi, ari ibyo amaso areba n’ibyo atareba, ari ibinyabwami cyangwa ibinyabutegetsi, cyangwa ibinyabutware cyangwa ibinyabushobozi. Byose byaremwe na we kandi ni we byaremewe.
17 Yariho mbere ya byose, ni na we uhuriza hamwe byose akabikomeza.
18 Ikindi kandi ni we mutweugenga umubiri we, ari wo Muryango w’Imana. Ni we shingiro rya byose, ni na we wabimburiye bose kuzuka kugira ngo afate umwanya w’ibanze muri byose.
19 Koko Imana yishimiye ko ibyuzuye muri yo byose biba mu Mwana wayo,
20 maze yunga ibintu byose na yo ikoresheje uwo Mwana wayo, ari ibyo ku isi ari n’ibyo mu ijuru, izana amahoro bitewe n’amaraso yamenewe ku musaraba.
21 Kera namwe mwahoze kure y’Imana muri abanzi bayo, kubera ibyo mwatekerezaga n’ibibi mwakoraga.
22 Ariko ubu Imana yiyunze namwe ikoresheje urupfu rw’Umwana wayo, watanze umubiri we ho igitambo kugira ngo ibaheshe guhagarara imbere yayo mudafite inenge, nta n’amakemwa cyangwa umugayo.
23 Icyakora mukomere ku byo twemera, mubyishingikirizeho mutajegajega, ari nta kibatesha kwiringira Ubutumwa bwiza mwumvise. Ubwo ni Ubutumwa bwatangarijwe abo ku isi yose, ari bwo jyewe Pawulo nahawe kwamamaza.
Umurimo Pawulo akorera Umuryango w’Imana
24 Ubu nishimiye ko mbabazwa ari mwe nzira, ni na byo bimpesha kuzuza mu buzima bwanjye ibibuze ku mibabaro ya Kristo, mbigirira umubiri we ari wo Muryango w’Imana.
25 Nabaye umugaragu wawo, ntumwe n’Imana kurangiza umurimo yampaye wo kubagezaho Ijambo ryayo.
26 Iryo ni ibanga ryahishwe abantu bose kuva kera kose, ariko ubu Imana yarigaragarije intore zayo.
27 Iryo banga Imana yageneye amahanga yose, yiyemeje kumenyesha intore zayo ukuntu rifite ikuzo risendereye. Iryo banga ni Kristo uri muri mwe, ubizeza kuzahabwa ku ikuzo ry’Imana.
28 Ni we twamamaza tukaburira buri muntu tukamwigisha, dukoresheje ubwenge bwose kugira ngo tubone uko tumushyikiriza Imana, ari indakemwa muri Kristo.
29 Ibyo ni byo mparanira nshishikaye, mbikesha ububasha bwa Kristo butwarira muri jye.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/COL/1-ff8b2e2b134a5764494f280a1cc1bec6.mp3?version_id=387—