Isengesho ry’umunyamibabaro
1 Isengesho ry’umunyamibabaro waguye agacuho akaganyira Uhoraho.
2 Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye,
ugutabaza kwanjye kukugereho.
3 Ningira amakuba ntukampunze amaso,
ujye untega amatwi,
igihe ngutabaje wihutire kuntabara.
4 Iminsi yo kubaho kwanjye iyoyotse nk’umwotsi,
umubiri wanjye urahinda umuriro nk’uw’amakara.
5 Ndarabiranye mbaye nk’ibyatsi birabye,
singishaka no kurya.
6 Mporana amaganya ku mutima,
narazonzwe nsigaye ndi amagufwa masa.
7 Nsigaye nigunze nk’uruyongoyongo rwo mu kidaturwa,
nibereye nk’igihunyira cyo mu itongo.
8 Sinkigoheka ndi jyenyine,
meze nk’inyoni yigunze hejuru y’inzu.
9 Abanzi banjye baransebya umunsi ukira,
abanyanga urunuka bangize indahiro.
10 Nsigaye ntunzwe n’ivu aho gutungwa n’ibyokurya,
ibyo nywa mbinywa mbitamo amarira,
11 ni ukubera ko wandakariye ukangirira umujinya.
Koko waranteruye unjugunya kure.
12 Iminsi yo kubaho kwanjye igeze ku iherezo,
ndarabiranye mbaye nk’ibyatsi.
13 Nyamara wowe Uhoraho, uhora uganje ku ngoma,
uzahora uri ikirangirire uko ibihe bihaye ibindi.
14 Uzahaguruka ugirire Siyoni impuhwe.
Erega iki ni cyo gihe cyo kuyigirira imbabazi,
koko icyo gihe kirageze!
15 Nubwo nta buye ryayo rikigeretse ku rindi,
abagaragu bawe turayikunda,
tuyigirira impuhwe nubwo yabaye amatongo.
16 Amahanga azatinya Uhoraho,
abami bose bo ku isi bazamuhesha ikuzo.
17 Koko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
azigaragaza afite ikuzo.
18 Azita ku masengesho y’abakandamijwe,
ye kwirengagiza ibyo bamusaba.
19 Ibyo nibyandikirwe ab’igihe kizaza,
bityo abazavuka bazasingiza Uhoraho.
20 Uhoraho yarunamye ari mu Ngoro ye mu ijuru,
yitegereza isi yibereye mu ijuru,
21 yumva amaganya y’imfungwa,
afungūra abaciriwe urwo gupfa.
22 Bityo Uhoraho azamamazwa i Siyoni,
azasingizwa i Yeruzalemu,
23 azasingizwa igihe amahanga azaba yahakoraniye,
ibihugu by’abami bizaza kuramya Uhoraho.
24 Yacogoje imbaraga zanjye nkiri muto,
iminsi yo kubaho kwanjye arayitubya.
25 Ni ko kuvuga nti:
“Mana yanjye, dore ndacyari umusore ntunkureho.
Nyamara wowe uzahoraho uko ibihe bihaye ibindi.
26 Mbere na mbere wahanze isi,
ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.
27 Ibyo bizashiraho, ariko wowe uzahoraho,
byose bizasaza nk’umwambaro,
uzabihindagura nk’uhindura imyambaro bishireho.
28 Ariko wowe uzahora uri uko wahoze,
ntuzigera ugira iherezo.
29 Twebwe abagaragu bawe, abana bacu bazatura mu gihugu,
abazabakomokaho bazahora imbere yawe.”