Intego umwami yiyemeje
1 Zaburi ya Dawidi.
Reka ndirimbe ineza n’ubutabera,
Uhoraho, abe ari wowe ncurangira.
2 Dore jye nzihatira kuba indakemwa
wowe se uzaza aho ndi ryari?
Iwanjye na ho nzakomeza kuba indakemwa.
3 Sinzihanganira ikidakwiye icyo ari cyo cyose,
ibikorwa by’abihakana Imana ndabyamagana,
ntaho mpuriye na byo.
4 Sinzagira umutima w’ubugome,
sinzigera nkora ikibi.
5 Usebya mugenzi we rwihishwa nzamucecekesha,
sinzihanganira abanyagasuzuguro n’abirasi.
6 Nzashaka abanyamurava mu gihugu,
mbatuze bugufi bwanjye,
indakemwa ni zo zizankorera.
7 Uriganya wese ntazaba iwanjye,
umunyabinyoma ntazampinguka imbere.
8 Uko bukeye nzajya nkuraho abagome bose mu gihugu,
inkozi z’ibibi zose nzajya nzimenesha mu murwa w’Uhoraho.