Zab 101

Intego umwami yiyemeje

1 Zaburi ya Dawidi.

Reka ndirimbe ineza n’ubutabera,

Uhoraho, abe ari wowe ncurangira.

2 Dore jye nzihatira kuba indakemwa

wowe se uzaza aho ndi ryari?

Iwanjye na ho nzakomeza kuba indakemwa.

3 Sinzihanganira ikidakwiye icyo ari cyo cyose,

ibikorwa by’abihakana Imana ndabyamagana,

ntaho mpuriye na byo.

4 Sinzagira umutima w’ubugome,

sinzigera nkora ikibi.

5 Usebya mugenzi we rwihishwa nzamucecekesha,

sinzihanganira abanyagasuzuguro n’abirasi.

6 Nzashaka abanyamurava mu gihugu,

mbatuze bugufi bwanjye,

indakemwa ni zo zizankorera.

7 Uriganya wese ntazaba iwanjye,

umunyabinyoma ntazampinguka imbere.

8 Uko bukeye nzajya nkuraho abagome bose mu gihugu,

inkozi z’ibibi zose nzajya nzimenesha mu murwa w’Uhoraho.