Fil 4

Amabwiriza atari amwe

1 Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.

2 Ewodiya na Sintike, ndabinginze, nimuhurize imitima kuri Nyagasani.

3 Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimondagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n’abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.

4 Mugumye kwishimira muri Nyagasani. Reka mbisubiremo, nimwishime.

5 Ineza yanyu imenywe n’abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

6 Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira.

7 Bityo amahoro y’Imana asumba kure ubwenge bw’umuntu, arindire imitima yanyu n’ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.

8 Ahasigaye bavandimwe, icyitwa ingeso nziza cyose n’igikwiye gushimwa cyose, ni iby’ukuri n’ibikwiye icyubahiro, ibitunganye n’ibiboneye, ibikundwa n’ibivugwa neza abe ari byo muhoza ku mutima.

9 Ibyo nabigishije rero n’ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n’ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe.

Pawulo ashimira Abanyafilipi imfashanyo zabo

10 Nishimiye cyane muri Nyagasani kuko noneho mwongeye kunzirikana. Erega n’ubundi mwaranzirikanaga, ariko mukabura uko mubingaragariza!

11 Ibyo simbivugishwa n’ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite.

12 Nzi kubaho gikene nzi no kubaho gikungu. Aho ndi hose n’uko byamera kose namenyereye guhaga no gusonza, menyera kugira ibisagutse no kugira bike.

13 Mbashishwa byose na Kristo untera imbaraga.

14 Nyamara mwagize neza ubwo mwifatanyaga nanjye mu makuba nagize.

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

16 Nkiri i Tesaloniki ni mwe mwanyoherereje ibyo nari nkeneye, ndetse si rimwe gusa mwabikoze.

17 Erega ntabwo ari imfashanyo zanyu nkurikiranye, ahubwo nifuza ko mwebwe murushaho kunguka.

18 Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.

19 Namwe Imana yanjye ntizabura kubahundazaho ibyo kubakenura byose, nk’uko umutungo wayo uhebuje uri muri Kristo Yezu ungana.

20 Nuko ikuzo ribe iry’Imana Data uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

Intashyo

21 Mudutahirize intore z’Imana zose ziri muri Kristo Yezu. Abavandimwe bose turi kumwe barabatashya.

22 Intore z’Imana z’ino zose zirabatashya, cyane cyane izo mu rugo rw’umwami w’i Roma.

23 Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/PHP/4-669722dccae14608b6365ca7e750d0f6.mp3?version_id=387—