Zab 88

Isengesho ry’umuntu wihebye

1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni zaburi y’abaririmbyi bakomoka kuri KōraHemani. Iririmbwa ku buryo bw’umubabaro n’agahinda. Ni igisingizo gihanitse cy’Umuzera.

2 Uhoraho Mana Umukiza wanjye,

mpora imbere yawe ngutakambira amanywa n’ijoro.

3 Tega amatwi wumve amaganya yanjye,

amasengesho yanjye akugereho.

4 Dore amakuba yandembeje,

urupfu rurangera amajanja,

5 nsigaje kunogoka nkajya ikuzimu,

ndumva imbaraga zanshizemo.

6 Naterewe iyo mu bapfuye,

meze nk’abishwe bagashyirwa mu mva,

abo wakuyeho amaso ukabibagirwa.

7 Wanshyize mu mwobo muremure cyane,

undekera ikuzimu mu icuraburindi.

8 Uburakari bwawe bwaranyibasiye,

wampondaguye nk’uhondagurwa n’imihengeri.

Kuruhuka.

9 Wantandukanyije n’incuti zanjye,

umpindura umuntu uteye ishozi kuri zo,

meze nk’uri mu kazitiro ntaho mbasha kujya.

10 Mu maso hanjye hakobanyijwe n’agahinda,

Uhoraho, buri munsi nkwambaza ngutegeye amaboko.

11 Mbese abapfuye ni bo ukorera ibitangaza?

Ese ba nyakwigendera ni bo bazazuka bakagusingiza?

Kuruhuka.

12 Mbese mu mva ni ho batangariza ineza yawe?

Ese ikuzimu ni ho batangariza umurava wawe?

13 Mbese ibitangaza byawe byamenyekanira ikuzimu mu icuraburindi?

Ese ubutungane bwawe bwamenyekanira iwabo w’abibagiranye?

14 Ariko Uhoraho, ni wowe ntakambira,

buri gitondo ni wowe nsenga.

15 Uhoraho, ni kuki wandetse?

Ni kuki se utakindeba?

16 Kuva nkiri muto mpora mbabara nkenda gupfa,

untera ubwoba ngakuka umutima.

17 Uburakari bwawe buranshegesha,

ubwoba untera buranyica.

18 Nk’uko umuvumba w’amazi uhitana umuntu,

ni ko ibyo byose bintangatanze byenda kumpitana.

19 Wantandukanyije na bagenzi banjye kimwe n’abo nkunda,

nsigaranye incuti imwe ari yo mwijima.