Isengesho ry’umuntu uri mu makuba
1 Isengesho rya Dawidi.
Uhoraho, ntega amatwi untabare,
dore ndi umunyabyago n’umukene.
2 Undinde kuko ntaguhemukaho,
Mana yanjye, ni wowe nizera,
jyewe umugaragu wawe unkize.
3 Nyagasani, ngirira impuhwe,
ni wowe ntakambira umunsi wose.
4 Umugaragu wawe umpe gusābwa n’ibyishimo,
Nyagasani, ni wowe ndangamiye.
5 Koko Nyagasani, uri umugiraneza n’umunyambabazi,
abagutakambira bose urabakunda cyane.
6 Uhoraho, umva amasengesho yanjye,
tega amatwi ungirire impuhwe.
7 Iyo ngize amakuba, ndagutabaza,
koko nawe urantabara.
8 Nyagasani, nta yindi mana ihwanye nawe,
ibyo ukora nta wundi wabigeraho.
9 Nyagasani, amahanga yose waremye azakugana,
azakwikubita imbere aguheshe ikuzo.
10 Ni wowe Mana wenyine,
urakomeye kandi ukora ibitangaza.
11 Uhoraho, ujye unyigisha uko nkwiye kugenza,
nanjye njye ncisha mu kuri kwawe.
Mpa kugira umutima umwe kugira ngo njye nkubaha.
12 Nyagasani Mana yanjye,
nzagusingiza mbikuye ku mutima,
nzahora nguhesha ikuzo.
13 Koko ineza ungirira ni nyinshi,
dore warankijije undinda kujya ikuzimu.
14 Mana, abirasi barampagurukiye,
agatsiko k’abanyarugomo kagiye kumpitana,
nta n’ubwo bigera bagutinya.
15 Ariko wowe Nyagasani, uri Imana igira impuhwe n’imbabazi,
utinda kurakara kandi wuje urukundo n’umurava.
16 Ungirire impuhwe unyiteho,
umugaragu wawe umpe imbaraga,
umwana w’umuja wawe unkize.
17 Umpe ikimenyetso cy’uko nzagubwa neza,
abanzi banjye nibabibona bazamware.
Koko Uhoraho, ni wowe untabara ukampumuriza.