Zab 83

Isengesho ryo mu gihe cy’intambara

1 Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu.

2 Mana dusubize,

Mana, wiceceka ngo uturebēre gusa.

3 Dore abanzi bawe bivumbagatanyije,

abakurwanya baguhagurukiye.

4 Ubwoko bwawe babufatiye imigambi mibi,

banoganyije inama zo kurwanya abo urinze.

5 Barabwirana bati: “Nimuze dutsembe Abisiraheli,

ubwo bwoko be kuzongera kubuvuga.”

6 Bishyize hamwe banoganya inama,

bagiranye amasezerano yo kukurwanya.

7 Abo ni Abedomu n’Abishimayeli,

ni Abamowabu n’Abahagari,

8 ni Abanyagebali n’Abamoni n’Abameleki,

ni Abafilisiti n’abaturage b’i Tiri,

9 ndetse n’Abanyashūru bifatanyije n’abo bose,

batabara abakomoka kuri Loti.

Kuruhuka.

10 Ubagirire nk’uko wagiriye Abamidiyani,

ubagire nk’uko wagize Sisera na Yabini ku mugezi wa Kishoni.

11 Barimbukiye kuri Endori,

bahindutse ifumbire y’ubutaka.

12 Abanyacyubahiro babo ubagire nk’uko wagize Orebu na Zēbu,

ibikomangoma byabo ubigire nk’uko wagize Zebahi na Salimuna.

13 Koko barabwiranye bati:

“Nimuze twigarurire igihugu cy’Imana.”

14 Mana yanjye, ubatumure nka serwakira,

ubagire nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

15 Nk’uko inkongi y’umuriro itsemba ishyamba,

nk’uko ibirimi by’umuriro biyogoza imisozi,

16 ube ari ko ubateza umuyaga wawe bakwire imishwaro,

ubateze inkubi y’umuyaga bashye ubwoba.

17 Uhoraho, batsinde bakorwe n’isoni,

bityo bazakuyoboka.

18 Nibamware bajye bahorana ubwoba,

bazapfane ikimwaro.

19 Nibamenye ko ari wowe wenyine witwa Uhoraho,

bamenye ko ari wowe Usumbabyose kandi ugenga isi yose.