Indirimbo y’umunsi mukuru
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga w’i Gati. Ni zaburi ya Asafu.
2 Nimuhimbaze Imana umurengezi wacu,
nimuvugirize impundu iyo Mana ya Yakobo.
3 Nimutere indirimbo muvuze ishakwe,
mucurange inanga y’indoha n’inanga nyamudurimuziryoshye.
4 Nimuvuze impanda ku munsi ukwezi kwabonetse,
muzivuze no ku munsi mukuruwacu ukwezi kugeze hagati.
5 Erega uwo ni umugenzo w’Abisiraheli,
ni itegeko ryatanzwe n’Imana ya Yakobo.
6 Ni umugenzo yahaye bene Yozefu,
yawubahaye cya gihe yahagurukiraga kurwanya igihugu cya Misiri.
Numva ijwi ntamenye nyiraryo agira ati:
7 “Nabakuyeho imitwaro yabashenguraga intugu,
mbakiza imirimo y’agahato.
8 Mwantakiye muri mu buja mbubakuramo,
navuganye namwe nikingiye ibicu inkuba zikubita,
mbageragereza ku mazi y’i Meriba.
Kuruhuka.
9 “Bwoko bwanjye, nimutege amatwi mbaburire!
Mwa Bisiraheli mwe, iyaba mwanyumviraga!
10 Muri mwe ntihakarangwe imana z’abanyamahanga,
ntimukagire izindi mana mupfukamira.
11 Ndi Uhoraho Imana yanyu,
ni jye wabikuriye mu gihugu cya Misiri,
nimunsabe ibyokurya nzabibaha.
12 “Ariko ubwoko bwanjye ntibwanyumviye,
abo Bisiraheli ntibanyobotse.
13 Nanjye narabaretse barinangira,
narabaretse bakora ibyo bishakiye.
14 Iyaba ubwoko bwanjye bwanyumviraga,
iyaba Abisiraheli bagenzaga uko nshaka,
15 abanzi babo nabatsinda ako kanya,
ababisha babo nkabakubita incuro!
16 Icyo gihe abanyanga bampakwaho,
Abisiraheli bagahora baguwe neza.
17 Nabatungisha ingano nziza,
nabagaburira n’ubuki bw’ubuhura.”