Zab 79

Amaganya y’ubwoko bw’Imana

1 Zaburi ya Asafu.

Mana, abanyamahanga bateye igihugu cyawe cy’umwihariko,

bahumanyije Ingoro yawe nziranenge,

Yeruzalemu bayigize amatongo.

2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga,

imirambo y’izo ndahemuka bayigaburira inyamaswa.

3 Bishe abantu bawe,

imivu y’amaraso itemba muri Yeruzalemu,

imirambo yabo ibura gihamba.

4 Abo mu bihugu duhana imbibi baradusuzugura,

abo baturanyi bacu baradukwena badukina ku mubyimba.

5 Uhoraho, uzahora uturakariye ugeze ryari?

Uzageza ryari kutwitura umujinya ugurumana?

6 Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakwemera,

ubusuke no ku bihugu by’abami bitakwambaza.

7 Urakarire abanyamahanga kuko bishe abakomoka kuri Yakobo,

igihugu cyabo bagisize iheruheru.

8 Ntuduhore ibicumuro bya ba sogokuruza,

gira vuba udusanganize impuhwe zawe,

dore tugeze kure kubi.

9 Mana Umukiza wacu, girira ikuzo ryawe utugoboke,

girira ko uri Imana, udukize utubabarire ibyaha byacu.

10 Kuki abanyamahanga bakwigamba bati:

“Mbese Imana yabo ibamariye iki?”

Hōra abanyamahanga tubireba,

ubaryoze amaraso y’abagaragu bawe bamennye.

11 Wite ku maganya y’abacu bagizwe imfungwa,

ukoreshe ububasha bwawe, ukize abaciriwe urwo gupfa.

12 Nyagasani, ihimure abo mu bihugu duhana imbibi,

ibitutsi bagututse ubibiture incuro ndwi.

13 Naho twebwe ubwoko bwawe, umukumbi wawe wiragiriye,

tuzahora tuguhesha ikuzo,

tugusingize uko ibihe bihaye ibindi.