Inyigisho zituruka ku mateka y’Abisiraheli
1 Igisigo gihanitse cya Asafu.
Bavandimwe, nimwumve inyigisho zanjye,
mutege amatwi mwumve ibyo mbabwira.
2 Reka mbabwirire mu migani,
mbamenyeshe amabanga ya kera.
3 Ayo mabanga twarayumvise turayamenya,
ni ayo dukesha ba sogokuruza.
4 Ntabwo tuzayahisha abana bacu,
na bo bazabwire abana babo igituma dusingiza Uhoraho,
bababwire ububasha bwe n’ibitangaza yakoze.
5 Yahaye amabwiriza abakomoka kuri Yakobo,
yashyiriyeho abo Bisiraheli Amategeko.
Yategetse ba sogokuruza kuyigisha abana babo,
6 yarabitegetse ngo abo mu gihe kizaza bazayamenye,
na bo bazayabwire abo bazabyara,
abo bazabyara na bo bazayamenyeshe abana babo,
7 abo bana baziringire Imana be kwibagirwa ibyo yakoze,
bazakurikize amabwiriza yayo.
8 Bityo be kuba nka ba sekuruza,
babaye intumvira n’ibyigomeke,
bahoraga bateshuka bagahemukira Imana.
9 Nubwo Abefurayimu barwanishaga imiheto,
urugamba rwarambikanye bahunga ababisha babo,
10 barabahunze kubera ko batubahirije Isezerano Imana yagiranye na bo,
banze gukurikiza Amategeko yayo.
11 Bibagiwe ibigwi byayo,
bibagiwe n’ibitangaza yakoze birebera.
12 Ba sogokuruza bakiri mu Misiri mu karere ka Sowani,
biboneye ibitangaza Imana yakoze.
13 Inyanja yayigabanyijemo kabiri,
amazi yayo irayagomera aba nk’urukuta,
yabanyujije muri yo rwagati irabambutsa.
14 Ku manywa yabayobozaga inkingi y’igicu,
nijoro yabayobozaga urumuri rw’umuriro.
15 Mu butayu yasatuye ibitare,
ibaha amazi menshi adudubiza baranywa.
16 Yatoboye amasōko mu rutare,
imigezi imeze nk’inzuzi iratemba.
17 Nyamara bakomeje gucumura ku Isumbabyose,
bari mu butayu barayigomera.
18 Bagerageje Imana babigambiriye,
bayigerageresha kuyisaba ibyokurya bari bararikiye.
19 Bahinyuye Imana bagira bati:
“Mbese koko Imana yabona ibidutungira mu butayu?
20 Koko yakubise urutare,
amazi aradudubiza imivu iratemba,
ariko se ishobora no kuduha imigati?
Ese ishobora kubonera ubwoko bwayo inyama?”
21 Uhoraho yarabyumvise agira umujinya,
abakomoka kuri Yakobo abateza inkongi y’umuriro,
arakarira abo Bisiraheli.
22 Imana yarabarakariye kubera ko batayiringiye,
ntibizeye ko yabakiza.
23 Nyamara Imana yategetse ibicu byo mu kirere,
ikingura inzugi z’ijuru,
24 ibagushiriza ibyokurya byitwa manu,
ibagaburira umugati uturutse mu ijuru.
25 Yoherereje abantu ibyokurya bibahagije,
barya ku byokurya by’abamarayika!
26 Imana yateje ikirēre umuyaga,
uhuha uturutse iburasirazuba,
uwo mu majyepfo na wo iwuhatira guhuha.
27 Bityo yabagushirije inkware z’inturumbutsi,
ziba nyinshi nk’umukungugu,
ku buryo zitabarika nk’umusenyi wo ku nyanja,
yarazigushije kugira ngo babone inyama zo kurya.
28 Yazigushije mu nkambi yabo rwagati,
zigwa ahazengurutse amahema yabo.
29 Imana yabahaye ibyo bari bararikiye,
bararya barahaga.
30 Nyamara igihe bari bakirya batari bashira ipfa,
31 Imana yarabarakariye,
yica abakomeye bo muri bo,
irimbura n’abasore b’Abisiraheli.
32 Nubwo ibyo byabaye bakomeje gucumura,
nubwo Imana yakoze ibitangaza ntibayemeye.
33 Iminsi yo kubaho kwabo yarayihushye,
iherezo ryo kurama kwabo ribagwa gitumo.
34 Iyo Imana yabicagamo bamwe,
abasigaye barayambazaga,
barayigarukiraga bakayishaka bwangu.
35 Bibukaga ko Imana ari yo rutare rubakingira,
bibukaga ko Imana Isumbabyose ari yo Mucunguzi wabo.
36 Icyakora ntibavugishaga ukuri,
babaga bayiryarya.
37 Bahoraga bateshuka ku Mana,
ntibubahirize Isezerano yagiranye na bo.
38 Imana yo yabagiriraga imbabazi,
yabababariraga ibicumuro byabo ntibarimbure.
Kenshi yarifataga ntibarakarire,
yacubyaga umujinya wayo.
39 Yibukaga ko ari abantu buntu,
bameze nk’umuyaga uhita ntugaruke.
40 Mbega ukuntu kenshi bayigomeraga bari mu butayu!
Mbega ukuntu bayibabazaga bari muri icyo kidaturwa!
41 Bahoraga bagerageza Imana,
barakazaga Umuziranenge wa Isiraheli.
42 Ntibibukaga ibyo Imana yari yarabakoreye,
cya gihe yabagobotse ikabakiza abanzi.
43 Bibagiwe ibimenyetso yari yarerekaniye mu Misiri,
bibagiwe n’ibitangaza yakoreye mu karere ka Sowani.
44 Yatumye imigezi yo mu Misiri ihinduka amaraso,
Abanyamisiri babura amazi yo kunywa.
45 Yabateje amarumbo y’ibibugu birabarya,
yabateje n’ibikeri bibabuza epfo na ruguru.
46 Imyaka yabo yayigabije ibihōre,
imirima yabo yayiteje inzige.
47 Imizabibu yabo yayicishije amahindu,
imivumu yabo na yo yayicishije urubura.
48 Amatungo yabo yayicishije amahindu,
amashyo yabo yayakubitishije inkuba.
49 Yarakariye Abanyamisiri ku buryo bukaze,
yari ibafitiye uburakari n’umujinya,
byatumye ibateza umutwe w’abamarayika kirimbuzi.
50 Yabererekeye umujinya wayo ntiyabakiza urupfu,
yabateje icyorezo cya mugiga.
51 Yishe uburiza bwose bw’Abanyamisiri,
itsemba abahungu b’impfura bo kwa bene Hamuabo.
52 Nyuma yahagurukije abantu bayo mu Misiri,
yabarongōye nk’urongōye umukumbi,
ibashorera mu butayu nk’ushoreye intama.
53 Yabayoboye mu mahoro nta cyo bishisha,
naho abanzi babo ibaroha mu nyanja.
54 Nuko Imana yinjiza Abisiraheli mu gihugu yitoranyirije,
ibageza ku misoziyigaruriye.
55 Yamenesheje bene icyo gihugu,
igihugu cyabo igicamo iminani,
amazu yabo iyatuzamo imiryango y’Abisiraheli.
56 Na bwo bagerageje Imana Isumbabyose barayigomera,
banga gukurikiza amategeko yayo.
57 Bimūye Imana barayihemukira kimwe na ba sekuruza,
bayitetereje nk’uko umuheto mubi utetereza nyirawo.
58 Bubatse ahasengerwa ibigirwamana barayirakaza,
barabisengaga igafuha.
59 Imana ibibonye ityo irarakara,
Abisiraheli ni ko kubazibukira.
60 Yaretse inzu yayo y’i Shilo,
ari yo rya Hema yari yarashinze mu bantu.
61 Yaretse Isanduku y’Isezerano yarangaga ububasha n’ikuzo byayo,
yarayiretse abanzi barayinyaga.
62 Yarakariye ubwoko yagize umwihariko wayo,
irabureka bushirira ku icumu.
63 Inkongi y’umuriro yakongoye abasore babo,
abakobwa babo baragumirwa ntibashyingirwa.
64 Abatambyi na bo bashiriye ku icumu,
abapfakazi babo ntibabona uko babaririra.
65 Bitinze Nyagasani aba nk’uvuye mu bitotsi,
ahaguruka nk’intwari isindutse inzoga,
66 abanzi be abakubita incuro,
abatsinda burundu.
67 Abakomoka kuri Yozefuyabigijeyo,
umuryango wa Efurayimu ntiyawutoranya,
68 ahubwo yatoranyije umuryango wa Yuda,
atoranya n’umusozi wa Siyoni akunda cyane.
69 Yawubatseho Ingoro idashyiguka nk’ijuru,
yayishimangiye nk’isi itigera inyeganyega.
70 Imana yatoranyije n’umugaragu wayo Dawidi,
yamutoranyije imukuye mu rugo rw’intama,
71 yamukuye mu ntama yaragiraga,
imugira umushumba w’abakomoka kuri Yakobo,
ni bo Bisiraheli yagize umwihariko wayo.
72 Dawidi yabaragiranye umurava,
abayoborana ubwitonzi.