Zab 74

Amaganya atewe n’isenywa ry’Ingoro y’Imana

1 Igisigo gihanitse cya Asafu.

Mana, kuki waturetse burundu?

Kuki ukomeza kuturakarira,

twebwe umukumbi wawe wiragirira?

2 Zirikana ubwoko wagize ubwawe kuva kera,

ni bwo muryango wavanye mu buja,

wabugize umwihariko wawe,

zirikana n’umusozi wa Siyoni wari utuyeho.

3 Nyarukira ku itongo ry’Ingoro yawe idashobora gusanwa,

ibyo muri yo byose abanzi barabitsembye.

4 Ababisha bawe bavugirije induru ahantu wabonaniraga natwe,

bahashinze amabendera yabo agaragaza ko batsinze.

5 Bari bameze nk’ababanguye intorezo,

bakereye gutema ibiti by’inzitane.

6 Imitako yose yabajwe yo mu Ngoro,

bayijanjaguje intorezo n’inyundo.

7 Ingoro yawe barayishenye bayiha inkongi,

inzu yawe barayihumanyije.

8 Barabwiranaga bati:

“Nimucyo tubatsembe bashireho.”

Mana, mu gihugu hose aho twagusengeraga barahatwitse.

9 Nta bimenyetso bikuranga tukibona,

nta n’umuhanuzi ukibaho,

kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizarangirira.

10 Mana, ababisha bazagukwena bageze ryari?

Ese koko abanzi bazahora bagusuzugura?

11 Kuki urebēra ntugire icyo ukora?

Rambura ukuboko kwawe kw’indyo ubatsembeho!

12 Mana, uri Umwami wanjye kuva kera,

ni wowe wagiye uhesha ibihugu gutsinda.

13 Kubera ububasha bwawe, inyanja wayigabanyijemo kabiri,

wajanjaguye imitwe y’ibiyoka nyamuninibyo mu mazi.

14 Wamenaguye imitwe y’igikōko nyamunini cyo mu nyanja,

wagihaye abatuye mu butayu ngo bakirye.

15 Ni wowe watumye amasōko adudubiza imigezi iratemba,

ni wowe wakamije n’inzuzi zidakama.

16 Ni wowe waremye amanywa n’ijoro,

ukwezi n’izuba wabihanitse ahabyo.

17 Ni wowe washyizeho imipaka y’isi,

ni wowe washyizeho itumba n’impeshyi.

18 Uhoraho, zirikana uburyo abanzi bagusebya,

zirikana uburyo abantu b’ibicucu bagutuka.

19 Inkoramutima zawe ntutugabize abanzi ngo badutsembe,

dore turi abanyamibabaro ntutwibagirwe burundu.

20 Zirikana Isezerano waduhaye,

dore mu gihugu hose hihishe abanyarugomo.

21 Abakandamizwa ntibakagende amara masa,

ahubwo abanyamibabaro n’abakene bajye bagusingiza.

22 Mana, haguruka wiburanire,

wibuke ko abantu b’ibicucu biriza umunsi bagutuka.

23 Zirikana urusaku rw’ababisha bawe,

uzirikane n’induru abakurwanya bahora baguha.