Isengesho ry’umuntu ugeze mu za bukuru
1 Uhoraho, ni wowe mpungiraho,
ntugatume nigera nkorwa n’ikimwaro,
2 unkize ushingiye ku butungane bwawe,
unkize umvane mu kaga.
Ntega amatwi maze untabare,
3 umbere urutare niberamo,
njye mpora nduhungiramo,
koko wiyemeje kunkiza,
umbereye urutare n’ubuhungiro ntamenwa.
4 Mana yanjye, unkize amaboko y’abagome,
unkize abagizi ba nabi n’abanyarugomo.
5 Uhoraho Nyagasani, ni wowe niringiye,
ni wowe ngirira icyizere kuva mu buto bwanjye.
6 Kuva nkivuka ni wowe nisunga,
ni wowe wanyikuriye mu nda ya mama,
nzajya ngusingiza ubutitsa.
7 Benshi bibwira ko wangize ikivume,
nyamarawambereye ubuhungiro bukomeye.
8 Njya ngusingiza umunsi wose,
namamaza ikuzo ryawe.
9 Dore ndashaje ntuntererane,
ngeze mu za bukuru ntundeke.
10 Abanzi banjye barangambanira,
bajya inama bakanyubikira ngo banyice.
11 Baravugana bati: “Imana yamukuyeho amaboko,
nimucyo tumwirukeho tumufate,
nta wuzamudukiza.”
12 Mana, ntunjye kure,
Mana yanjye, tebuka untabare.
13 Abanshinja nibamware bashireho,
abanyifuriza ibibi nibakorwe n’isoni bagire ipfunwe.
14 Ariko jyeweho nzakomeza nkwiringire,
nzarushaho kugusingiza.
15 Nzajya namamaza ko uri intungane,
nziriza umunsi namamaza ko uri Umukiza,
erega ineza ugira nta wayirondora!
16 Uhoraho Nyagasani, nzaza imbere yawe,
nzashimagiza ibikorwa bihambaye wakoze,
nzamamaza ubutungane bwawe bwonyine.
17 Mana, kuva mu buto bwanjye waranyigishije,
kugeza n’ubu ndacyavuga ibitangaza wakoze.
18 Mana, dore ndi umusaza rukukuri ntuntererane,
reka menyeshe ab’iki gihe iby’imbaraga zawe,
nzamenyesha n’ab’igihe kizaza iby’ububasha bwawe!
19 Mana, wakoze ibitangaza,
ubutungane bwawe busesuye isi bukagera ku ijuru,
erega ntawe uhwanye nawe!
20 Wanteje ibyago n’amakuba menshi,
ariko uzampembura,
uzanzahura nk’umvanye ikuzimu.
21 Uzatuma abantu barushaho kunyubaha,
uzongera kumpumuriza.
22 Mana yanjye, Muziranenge wa Isiraheli,
nzasingiza umurava wawe ncuranga inanga nyamuduri,
nzagusingiza ncuranga n’inanga y’indoha.
23 Nzakuvugiriza impundu ncuranga,
nzagusingiriza ko wancunguye.
24 Nziriza umunsi namamaza ko uri intungane,
dore abanyifurizaga ibibi baramwaye bakorwa n’isoni.