Isengesho ryo gutabaza Imana
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, yahimbiwe kuba urwibutso. Ni iya Dawidi.
2 Mana, ngwino unkize!
Uhoraho, tebuka untabare!
3 Abashaka kungomwa ubugingo nibamware bakorwe n’isoni.
Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe.
4 Abavuga bati: “Awa wa!” Nibamware,
nibamware basubire inyuma,
5 naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye.
Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati:
“Imana nikuzwe!”
6 Naho jyewe ndi umunyamibabaro n’umukene,
Mana, tebuka ungoboke!
Ni wowe untabara ukandengera,
Uhoraho, ntutinde kuntabara!