Isengesho ry’umuntu utotezwa
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Indabyo z’amarebe”. Ni zaburi ya Dawidi.
2 Mana ntabara,
dore meze nk’ugiye kurohama!
3 Nasaye mu isayo ndende,
simfite aho nshyitsa ikirenge.
Ngeze mu mazi maremare,
umuvumba urenda kuntembana.
4 Mana yanjye, umuhogo wanjye urakakaye,
ndarushye sinkibasha gutaka,
nagutegereje ndaruha, amaso yaheze mu kirere.
5 Abanyanga ari nta mpamvu,
baruta ubwinshi umusatsi wanjye.
Erega abanzi banjye bandusha amaboko,
barashaka kundimbura,
barampatira kuriha ibyo ntibye!
6 Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye,
ntuyobewe n’ibicumuro byanjye.
7 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,
abakwiringira be kumwara kubera jye,
Mana ya Isiraheli,
abakwambaza be gukorwa n’isoni kubera jye.
8 Nihanganira gutukwa bakunziza,
mu maso hanjye hagira ipfunwe.
9 Abo tuva inda imwe bamfata nk’uwo batazi,
bene mama bangira nk’umunyamahanga.
10 Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga,
ibitutsi bagutuka biranshegesha.
11 Iyo nigomwe kurya ndanarira,
ibyo na byo bituma bantuka,
12 iyo nambaye imyambaro igaragaza ko nihannye,
bampindura iciro ry’imigani.
13 Abicara ku marembo y’umujyi ni jye bavuga,
abasinzi na bo ni jye basindana.
14 Ariko Uhoraho, ni wowe nsenga,
Mana, untabare kubera imbabazi zawe nyinshi,
unkize ukurikije umurava wawe,
koko iki ni cyo gihe gikwiye.
15 Unkure mu isayo ne kongera gusaya,
undohore mu mazi maremare ari yo banzi banyanga.
16 Ntureke umuvumba w’amazi ngo untembane,
ntureke ndohama mu mazi maremare,
ikuzimu na ho he kumira.
17 Uhoraho, kubera imbabazi zawe ungirire neza untabare,
kubera impuhwe zawe nyinshi unyiteho.
18 Umugaragu wawe ntunyirengagize,
untabare vuba dore ngeze mu makuba,
19 mba hafi undengere, unkize abanzi banjye.
20 Wowe ubwawe uzi uko abantu bantuka,
bankoza isoni kandi bakantesha agaciro,
abanyanga bose urabazi.
21 Ibitutsi byanshegeshe umutima birananzahaza.
Nashatse uwangirira ibambe mbura n’umwe,
nshatse uwamara umubabaro sinamubona.
22 Bampaye ibyokurya birimo indurwe,
ngize inyota bampa divayi isharira.
23 Ibyokurya byabo nibibabere umutego nk’umwe wica nyirawo,
incuti zabo basangira na zo ziwugwemo.
24 Amaso yabo ahume atsiratsize,
imigongo yabo ihore ihetamye.
25 Ubahanane uburakari,
umujinya wawe ubagereho.
26 Ingo zabo zihinduke amatongo,
iwabo he kugira uhatura.
27 Nibibagendekere bityo kuko batoteza uwo wahannye,
banashinyagurira abo wakomerekeje.
28 Ibyaha byabo byose ujye ubibabaraho,
ntukagire na kimwe ubababarira.
29 Ubandukure mu gitabo cy’ubugingo,
be kwandikwa hamwe n’intungane.
30 Dore ndababara ngashenguka umutima.
Mana, nkiza unshyire aho ntahungabana.
31 Nzasingiza Imana nyiririmbe,
nzayitaka ibisingizo nyishimira.
32 Ibyo ni byo Uhoraho yishimira,
arabyishimira kurusha igitambo cy’ikimasa cyangwa icy’impfizi.
33 Aboroheje bazabona ko wantabaye maze bishime.
Mwa bambaza Imana mwese mwe, murakabaho!
34 Koko Uhoraho yita ku bakene,
ntiyirengagiza abe bari muri gereza.
35 Ijuru n’isi nibimusingize,
inyanja n’ibiyibamo byose na byo nibimusingize!
36 Koko Imana izakiza Siyoni,
imijyi y’u Buyuda izayubaka bundi bushya,
ubwoko bwayo buzongera buhature buhagire umunani.
37 Abakomoka ku bagaragu bayo bazaragwa icyo gihugu,
abakunda Imana bazagituramo.