Zab 68

Igisingizo cyo gusanganira Imana

1 Indirimbo y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni zaburiya Dawidi.

2 Imana nihaguruke,

abanzi bayo nibakwire imishwaro,

abo bayanga nibayihunge!

3 Nk’uko umwotsi uyoyoka,

abe ari ko Imana ibatatanya,

nk’uko umuriro uyagisha igishashara,

abe ari ko itsemba abagome.

4 Ariko intungane nizinezerwe,

nizishimire imbere y’Imana,

koko nizinezerwe zitwarwe n’ibyishimo.

5 Nimuririmbire Imana muyicurangire,

nimusingize ugendera ku bicu,

izina rye ni Uhoraho.

Cyo nimunezererwe imbere ye!

6 Imana iganje mu Ngoro yayo mu ijuru,

yita ku mpfubyi ikazibera Se,

irenganura n’abapfakazi,

7 Imana ni yo ishakira ba nyakamwe imiryango babamo,

ivana imfungwa muri gereza zigataha ziririmba,

ariko ibyigomeke ibihindira ku gasi.

8 Mana, igihe wayoboraga ubwoko bwawe,

igihe wari uburangaje imbere mu butayu,

Kuruhuka

9 imvura yaraguye isi itigitira imbere yawe,

Mana, yigaragarije ku musozi wa Sinayi,

Mana, Mana ya Isiraheli.

10 Mana, wagushije imvura nyinshi,

uhembura igihugu cyawe cyari cyarakakaye.

11 Aho ni ho ubwoko bwawe bwatuye,

Mana, wagize neza ugoboka abo banyamibabaro.

12 Nyagasani yavuze ijambo,

imbaga y’abagore bamamaza iyo nkuru bati:

13 “Abami n’ingabo zabo barirutse barahunga,

abagore bari basigaye imuhira,

aba ari bo batera iminyago imirwi.

14 Kuki mwashatse urwitwazo?

Kuki mutajyanye n’abandi ku rugamba?

Dore ingabo z’Abisiraheli zitabarukanye iminyago ya feza na zahabu.

15 Igihe Imana Nyirububasha yakwizaga imishwaro abami b’icyo gihugu,

ku musozi wa Salimoni amasimbi yaragwaga.”

16 Umusozi wa Bashani ni mwiza cyane,

uwo musozi wa Bashani ufite impinga nyinshi.

17 Mwa misozi ifite impinga nyinshi mwe,

kuki mugirira ishyari umusoziImana yitoranyirije guturaho?

Nta kabuza Uhoraho azawuturaho iteka ryose.

18 Imana yazanye n’amagare y’intambara atabarika,

ni ibihumbi n’ibihumbi

Nyagasani yavuye ku musozi wa Sinayi ataha mu Ngoro ye.

19 Uhoraho Mana, warazamutse,

ujya hejuru kuri Siyoniurahatura,

wajyanyeyo imfungwa ho iminyago,

abantu baguha impano,

ibyigomeke na byo byaraziguhaye.

20 Nyagasani nasingizwe,

ni we Mana Umukiza wacu, itwitaho buri munsi.

Kuruhuka.

21 Imana yacu ni yo Mana idukiza,

ni yo Uhoraho Nyagasani uturokora urupfu.

22 Koko Imana izajanjagura imitwe y’abanzi bayo,

izajanjagura ibihanga by’abihirimbije imisatsi, bahora bakora ibibi.

23 Nyagasani yaravuze ati:

“Abanzi nibahungira i Bashani nzabavanayo,

nibahungira n’ikuzimu mu nyanja na ho nzabakurayo,

24 bityo muzabateragura imigeri mubavushe amaraso,

imbwa zanyu na zo zizabarya zijute.”

25 Mana, abantu babonye imikimbagiro yawe,

Mana yanjye kandi Mwami wanjye,

barakubonye ukimbagira winjira mu Ngoro yawe.

26 Abaririmbyi ni bo bari bakurangaje imbere,

abacuranzi bari baguherekeje,

bose bari bakikijwe n’abakobwa bavuzaga ishakwe.

27 Bagira bati: “Nimusingize Imana mu makoraniro!

Mwa bakomoka kuri Isiraheli mwese mwe, nimusingize Uhoraho!”

28 Nuko habanza kuza ab’umuryango wa Benyamini,

nubwo ari we muhererezi,

hakurikiraho itsinda ry’abatware b’umuryango wa Yuda,

hakurikiraho abatware b’umuryango wa Zabuloni,

maze hakurikiraho abatware b’umuryango wa Nafutali.

29 Imana yanyu yabahaye kugira imbaraga,

Mana, ugaragaze imbaraga zawe nk’uko wabitugiriraga kera.

30 Abami bazakuzanira impano,

bazazigusangisha i Yeruzalemu mu Ngoro yawe.

31 Kangara ikinyamaswa cyo mu rufunzo,

ukangare n’ishyo ry’amapfizi n’inyana zayo,

ari bo banyamahanga,

nibakwikubite imbere baguture ifeza.

Utatanye amoko akunda kurwana.

32 Intumwa zikomeye zizaza zivuye mu Misiri,

ab’i Kushibazategera Imana amaboko bayiramye.

33 Mwa batuye ibihugu byo ku isi mwe,

nimuririmbire Imana,

nimucurangire Nyagasani.

Kuruhuka.

34 Ni we ugenda mu ijuru ryabayeho kuva kera,

avuga atontoma ijwi rye rikarangīra.

35 Nimutangaze ko Imana ari yo nyir’ububasha,

nimutangaze ko ari yo igenga Abisiraheli,

ububasha bwayo bugaragarira ku ijuru.

36 Mana, ufite igitinyiro uhereye mu Ngoro yawe.

Imana ya Isiraheli ni yo iha ubwoko bwayo ububasha n’imbaraga.

Imana nisingizwe!