Zab 63

Urukundo rw’Imana ruhebuje byose

1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari yarahungiye mu butayu bw’i Buyuda.

2 Mana, ni wowe Mana yanjye,

ni wowe wenyine nshaka cyane,

ndakwifuza ngufitiye inyota n’umutima wanjye wose,

dore ndi mu karere kazahajwe n’amapfa.

3 Mu nzu yawe ni ho nakuboneye,

nahabonye ububasha n’ikuzo byawe.

4 Koko urukundo rwawe rundutira kubaho,

ni cyo gituma nzajya nguhesha ikuzo.

5 Nzajya ngusingiza igihe cyose nkiriho,

ngusenge ngutegeye amaboko.

6 Nzanezerwa nk’uhaze ibiryo binuriye,

ngusingize nkuririmbira indirimbo.

7 Iyo ndyamye ndakwibuka,

nkesha ijoro ari wowe ntekereza.

8 Ntiwigeze uhwema kuntabara, warambundikiye,

ni cyo gituma nzajya nkuvugiriza impundu.

9 Nakubayeho akaramata,

wandamije ukuboko kwawe kw’indyo.

10 Hariho abampīgira kunyica,

nyamara ni bo bazapfa bajye ikuzimu,

11 inkota izabarya,

imirambo yabo iribwe n’imbwebwe.

12 Naho umwami azishima abikesha Imana,

abayihigira umuhigo bose bazayisingiza,

ariko abanyabinyoma bo bazacecekeshwa.