Fil 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z’Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n’abayobozi b’itorero ry’Imana n’abadiyakoni baryo.

2 Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n’amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.

Pawulo asabira abemera Kristo b’i Filipi

3 Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse,

4 iteka iyo nsenze mbasabira mwese nezerewe,

5 mbitewe n’uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangirakugeza n’ubu.

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

7 Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk’ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo ko mbakumbuye mwese, mbitewe n’urukundo rwa Kristo Yezu rundimo.

9 Icyo mbasabira kandi ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwira ngo mumenye byose, musobanukirwe byose,

10 kugira ngo mushobore gusuzuma ibintu, mumenye ikirushije ibindi gutungana. Bityo muzabe mudafite amakemwa cyangwa umugayo umunsi Kristo azaza,

11 ahubwo muzabe mwareze imbutoz’ubutungane, zihesha Imana ikuzo n’ishimwe mubikesha Yezu Kristo.

“Ku bwanjye kubaho ni Kristo”

12 Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere,

13 ku buryo abo mu ngoro y’umwami w’i Romabose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo.

14 Ikindi kandi izi ngoyi zanjye zatumye abenshi mu bavandimwebakomera kuri Nyagasani, maze barushaho kuvuga Ijambo ry’Imana bashize amanga.

15 Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n’ishyari n’amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima.

16 Abo babiterwa n’urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza.

17 Naho ba bandi batangaza ibya Kristo, babiterwa no gushaka kwishyira imbere n’izindi mpamvu zitaboneye, bibwira ko binyongerera imibabaro yo kuba ku ngoyi.

18 Mbese bitwaye iki? Baba babiterwa n’urwitwazo cyangwa n’ukuri, uko biri kose Kristo aramamazwa. Ibyo biranshimisha kandi bizakomeza kunshimisha.

19 Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo.

20 Dore icyo mfitiye amatsiko kandi niringiye kuzabona: nta kizatuma nkorwa n’isoni. Ahubwo ubu nk’uko bisanzwe nzakomeza kuvuga nshize amanga, kugira ngo naho nabaho cyangwa napfa, imibereho yanjye iheshe Kristo ikuzo ryinshi.

21 Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu.

22 Nyamara niba kubaho kwanjye kwatuma nkomeza gukora umurimo w’ingirakamaro, sinzi icyo nahitamo.

23 Mpeze hagati nk’ururimi. Kimwe cyo ndifuza gutabaruka ngo nibanire na Kristo, ndetse ni cyo cyambera cyiza bihebuje,

24 nyamara mwebwe icyarushaho kubagirira akamaro ni uko nagumya kubaho.

25 Icyo nemeza kandi nzi neza ni uko nzagumya kubaho no kubana namwe mwese, kugira ngo mutere imbere kandi mwishimire Kristo Yezu mwemeye,

26 maze muri we ishema ryanyu risesure kubera jyewe kuko nzaba ngarutse muri mwe.

Gukora ibikwiranye n’Ubutumwa bwiza

27 Gusa mujye mukora ibikwiranye n’Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.

28 Ntimugaterwe ubwoba n’ababarwanya, ni cyo kizabera abo bantu icyemezo kivuye ku Mana ko bazarimbuka, naho mwe kibabere icyemezo ko muzakizwa.

29 Koko kandi Imana yabagiriye ubuntu ni yo ibaha gukorera Kristo, atari ukumwemera gusa, ariko kandi ibaha no kubabazwa ari we muhōrwa.

30 Iyo ntambara murwana ni iyo mwasanze ndwana, kandi nk’uko mwabyumvise na n’ubu ndacyayirwana.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/PHP/1-6d7cfff4d62305a1f35ccb03788e7ba2.mp3?version_id=387—