Zab 62

Imana ni yo itanga ihumure

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, ni iya Yedutuni ikaba n’iya Dawidi.

2 Ku Mana honyine ni ho mbona ihumure,

ni yo nkesha agakiza,

3 ni yo yonyine rutare runkingira,

ni yo Mukiza wanjye n’ubuhungiro ntamenwa bwanjye.

Bityo nta cyabasha kumpungabanya bikabije.

4 Mwa batera abandi mwese mwe,

muzageza ryari kubatembagaza?

Murabatembagaza nk’abahirika urukuta ruhengamye,

cyangwa abahirika uruzitiro rusukuma.

5 Mugambirira kubakura mu myanya yabo,

mwishimira kubeshya.

Mubwiza abantu akarimi keza,

nyamara urwango rubashengura umutima.

Kuruhuka.

6 Imana ni yo yonyine niringira,

reka nyisunge mbone ihumure.

7 Ni yo yonyine rutare runkingira,

ni yo Mukiza wanjye n’ubuhungiro ntamenwa bwanjye,

bityo nta cyabasha kumpungabanya.

8 Imana ni yo nkesha agakiza n’ikuzo,

Imana ni yo rutare rukomeye nisunga,

ni na yo buhungiro bwanjye.

9 Mwa bantu mwe, mujye muyizera,

mujye muyibwira ibibari ku mutima,

koko Imana ni yo buhungiro bwacu.

Kuruhuka.

10 Abantu boroheje si abo kwizerwa,

abakomeye na bo nta cyo bashoboye,

bose hamwe ni ubusa busa.

11 Ntimukishingikirize ku gutungwa n’amahugu,

ntimukaniratane ibyo mwambuye ku ngufu.

Nubwo umutungo wanyu wakwiyongera,

ntukabatware umutima.

12 Numvise Imana ivuga iri jambo,

irongera irivuga ubwa kabiri iti:

“Ni jye nyir’ububasha!”

13 Koko Nyagasani, uri umugiraneza,

umuntu wese umugirira ibikwiranye n’ibyo yakoze.