Ef 5

Guca mu mucyo

1 Kuko muri abana b’Imana ikunda cyane, mujye mukurikiza icyitegererezo cyayo.

2 Mujye mugenza nk’uko Kristo yadukunze, akitanga ngo atubere ituro n’igitambo bifite impumuro nziza ishimisha Imana.

3 Muri intore z’Imana, bityo rero ubusambanyi no kwiyandarika kose cyangwa irari ry’ibintu, ntibikigere bivugwa muri mwe.

4 Ntimukavuge amagambo ateye isoni cyangwa amateshwa, cyangwa amahomvu ahubwo mujye muvuga ibishimisha Imana.

5 Mumenye ibi: umusambanyi wese n’ukora ibiteye isoni n’umunyamururumba (ni cyo kimwe no gusenga ibigirwamana), abo bose nta munani bazagira mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.

6 Ntihakagire umuntu ubashukisha amagambo y’imburamumaro, kuko ibimeze bityo ari byo bituma Imana irakarira abatayumvira.

7 Nuko rero muramenye ntimugafatanye na bo.

8 Kera mwahoze mu mwijima, ariko none ubu muri mu mucyo kubera Nyagasani. Nuko rero mujye mugenza nk’abari mu mucyo koko.

9 Erega umucyoni wo sōko y’ingeso nziza zose n’ubutungane n’ukuri!

10 Mushishoze maze mumenye ibishimisha Nyagasani.

11 Ntimukagire uruhare mu bikorwa by’imburamumaro bikorerwa mu mwijima, ahubwo mujye mubishyira ahagaragara.

12 Erega ibyo bakora rwihishwa no kubivuga biteye isoni!

13 Nyamara ibintu byose iyo bishyizwe ahagaragara, biboneka neza uko biteye

14 kuko umucyo utuma byose biboneka. Ni cyo gituma bivugwa ngo:

“Wowe usinziriye kanguka,

uzuke uve mu bapfuye,

maze Kristo akumurikire!”

15 Muzirikane rero imigenzereze yanyu mutagenza nk’injiji, ahubwo mugenze nk’abanyabwenge,

16 mukoresha neza igihe mufite kuko iyi minsi ari mibi.

17 Noneho rero, ntimukabe abapfu, ahubwo mujye mumenya neza ibyo Nyagasani ashaka.

18 Ntimugasinde inzoga kuko zitera kwiyandarika, ahubwo mwuzure Mwuka w’Imana.

19 Mubwirane zaburi n’indirimbo z’ibisingizo n’izahimbwe zikomoka kuri Mwuka, muririmbire Nyagasani kandi mumucurangire mubikuye ku mutima.

20 Igihe cyose mujye mushimira Imana Data ibintu byose, mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristo.

Abashakanye

21 Mujye mwubahana mubitewe no gutinya Kristo.

22 Bagore, mwubahe abagabo mwashakanye nk’uko mwubaha Nyagasani.

23 Umugabo ni we mutweakagenga umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe akagenga umubiri we, ari wo Muryango abereye Umukiza.

24 Nuko rero abagore bagomba kubaha abagabo bashakanye ku buryo bwose, nk’uko Umuryango wa Kristo umwubaha.

25 Bagabo, mukunde abagore mwashakanye nk’uko Kristo yakunze Umuryango we akawupfira.

26 Kwari ukugira ngo awiyegurire, aweze awuhagije amazi akoresheje Ijambo rye,

27 uwo Muryango ari wo Mugeni we, awishyingire ufite ikuzo, nta kizinga, nta munkanyari, cyangwa ikindi cyose gisa gityo, ahubwo uboneye udafite inenge.

28 Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore bashakanye, nk’uko bakunda imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunze.

29 Nta muntu wanga umubiri we bibaho, ahubwo arawugaburira, akawukundwakaza nk’uko Kristo agirira Umuryango we,

30 kandi ni twe ngingo z’uwo Mubiri we.

31 Ibyanditswe biravuga ngo: “Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe.”

32 Iryo ni ibanga rikomeye, ariko jye ndemeza ko rireba Kristo n’Umuryango we.

33 Icyakora namwe rirabareba. Umugabo wese muri mwe akunde umugore we nk’uko yikunda, kandi n’umugore na we yubahe umugabo we.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/5-0ba57f06c05c098d2c558ae5da48ed22.mp3?version_id=387—