Zab 39

Isengesho ry’umunyamibabaro

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Yedutuni na Dawidi.

2 Naribwiye nti: “Mu migenzereze yanjye nzirinda gucumura,

nzirinda gucumura no mu byo mvuga,

nzajya mfata ururimi rwanjye igihe cyose ndi kumwe n’abagome.”

3 Nabaye nk’ikiragi ndicecekera sinagira icyo mvuga,

ibyo nta cyo byamariye narushijeho kubabara.

4 Ishavu ryanshenguye umutima,

naniha nkarushaho kuribwa,

bigeze aho ndavuga nti:

5 “Uhoraho, mbwira igihe nzapfira,

umbwire iminsi nshigaje kubaho,

bityo menye ko ubuzima bwanjye ari bugufi.

6 Iminsi yo kubaho kwanjye warayitubije ingana urwara,

kurama kwanjye ni ubusa imbere yawe.

Umuntu wese ni ubusa nubwo mubona agenda.

Kuruhuka.

7 Ni koko umuntu ahita nk’igicucu.

Akora hirya agakora hino ariko byose ni ubusa,

yirundanyaho ubukungu ariko atazi uzabusigarana.

8 “None se Nyagasani, ubwo ari uko bimeze nizeye iki?

Ni wowe wenyine niringira.

9 Umbabarire ibicumuro byanjye byose,

ntiwemere ko abantu b’ibicucu bangira urw’amenyo.

10 Ndicecekeye nta cyo nongera kuvuga,

koko ni wowe wanteye kumera gutya.

11 Wikomeza kumpana,

inkoni zawe zirandembeje!

12 Ucyaha umuntu ukamuhana umuziza ibicumuro bye,

ibyo akunda cyane ubitsemba nk’uko inyenzi zitsemba imyenda.

Koko rero umuntu wese ni ubusa!

Kuruhuka.

13 “Uhoraho, umva ugusenga kwanjye,

tega amatwi wumve ugutakamba kwanjye,

we kwirengagiza amarira yanjye.

Erega kuri wowe ndi umushyitsi gusa,

ndi umugenzi nka ba sogokuruza!

14 “Noneho mpa agahenge nongere nishime,

nishime ntaritārura ngo mve ku isi.”