Isengesho ry’umurwayi uzirikana ibyaha bye
1 Zaburi ya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.
2 Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka,
umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye.
3 Dore imyambi y’amakuba wandashe yarampinguranyije,
ukuboko kwawe kwarantembagaje.
4 Kubera umujinya wawe mu mubiri wanjye nta hazima,
kubera ibyaha byanjye ndababara mu ngingo.
5 Koko ibicumuro byanjye bimaze kundenga,
bindemereye nk’umutwaro munini ukabije.
6 Ndwaye ibisebe bininda amashyira bikanuka,
ubwo burwayi nabutewe n’ubucucu bwanjye.
7 Ncitse intege ndacogoye bikomeye,
niriranwa ishavu umunsi ukira.
8 Ndahinda umuriro nacitse umugongo,
mu mubiri wanjye wose nta hazima.
9 Imbaraga zinshizemo ndazahaye cyane,
ndaniha kubera ko nshenguka umutima.
10 Nyagasani, ibyo nifuza urabizi byose,
ntuyobewe uko mpora nsuhuza umutima.
11 Umutima wanjye uradiha cyane,
imbaraga zinshizemo,
amaso yanjye yahwereye.
12 Incuti zanjye na bagenzi banjye bahunze ibisebe byanjye,
bene wacu na bo bampaye akato.
13 Abashaka kumpitana banteze imitego,
abanshakira ibyago barangambanira,
birirwa bashaka amayeri yo kubigeraho.
14 Nyamara jye nigira nk’igipfamatwi singire icyo numva,
nigira nk’ikiragi singire icyo mvuga.
15 Meze nk’umuntu utagira icyo yumva,
meze nk’umuntu utagira icyo asubiza abandi.
16 Uhoraho, ni wowe niringiye,
Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzantabara.
17 Koko naragusabye nti:
“Abanzi banjye ntibakanyishime hejuru,
ntukareke ndunduka ngo bankine ku mubyimba.”
18 Dore ndenda kurunduka,
mpora mfite uburibwe.
19 Koko ndemera ko nacumuye,
ibyaha byanjye bimpoza ku nkeke.
20 Nyamara abanzi banjye bo ni abanyambaraga b’inziramuze,
abanyanga bampora ubusa ni benshi cyane.
21 Ineza nabagiriye bayinyitura inabi,
baransebya bampora ko nihatira gukora ibyiza.
22 Uhoraho, ntuntererane,
Mana yanjye, ntumbe kure.
23 Nyagasani Mukiza wanjye,
tebuka untabare.