Zab 36

Ubugizi bwa nabi bw’abagome

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uhoraho.

2 Nimwumve iri jambo:

umutima w’umugome wuzuye ibicumuro,

ntiyigera atinya Imana.

3 Ni umuntu wiyemera cyane,

ntazirikana ibyaha bye ngo abizinukwe.

4 Amagambo avuga yuzuye ubugome n’ibinyoma,

ubwenge bwo gukora ibyiza yabuteye umugongo.

Ineza y’Uhoraho

5 Imigambi y’ubugome ayicura nijoro,

yiyemeza gukora ibidatunganye ntareke gukora ibibi.

6 Nyamara wowe Uhoraho, ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

7 Ubutungane bwawe buhanitse nk’imisozi miremire,

ubutabera bwawe busendereye nk’inyanja ngari.

Uhoraho, wita ku bantu no ku nyamaswa.

8 Mana, mbega ukuntu ineza ugira ihebuje!

Abantu baguhungiraho urababundikira ukabarinda.

9 Urabazimanira ukabahundazaho ibyiza byawe,

ubagirira ubuntu busendereye nk’uruzi.

10 Koko ni wowe sōko y’ubugingo,

uri n’urumuri rutumurikira.

11 Ujye ugirira neza abakumenye,

abafite umutima uboneye ubagaragarize ko uri intungane.

12 Ntugakundire abirasi kungirira nabi,

abagome ntukabakundire kuntera guhunga.

13 Dore inkozi z’ibibi zaratsinzwe,

zaraguye ntizongera kubyutsa umutwe.