Zab 35

Intungane isaba kurenganurwa

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, mburanira n’abamburanya,

urwanye abandwanya.

2 Fata ingabo nini n’into,

uhaguruke untabare.

3 Karaga icumu ukumire igitero kinyirukanye,

umpumurize uti: “Ndagukiza.”

4 Abahagurukiye kunyica nibamware bakorwe n’isoni,

abangambanira bakimirane bafite ipfunwe.

5 Uhoraho, batumure nk’umurama utumurwa n’umuyaga,

umumarayika wawe abirukankane,

6 inzira yabo ibe icuraburindi kandi inyerere,

umumarayika wawe abakurikirane abahashye.

7 Banteze umutego nta mpamvu,

bantega urwobo bampora ubusa.

8 Icyago cya kirimbuzi kibagwe gitumo,

umutego banteze ubashibukane,

bashirire mu rwobo bancukuriye.

9 Ubwo ni bwo nzanezerwa cyane,

nishimire ko Uhoraho yankijije.

10 Nzabwira Uhoraho mbikuye ku mutima nti:

“Nta wuhwanye nawe!

Abanyamibabaro ubakiza ababarusha amaboko,

abanyamibabaro n’abakene ubakiza ababarya imitsi.”

11 Abanshinja ibinyoma barampagurukiye,

banshinje ibyo ntigeze nkora.

12 Nabagiriye neza banyitura inabi,

none ndi mu bwigunge nk’incike.

13 Nyamara iyo bo babaga barwaye,

nambaraga umwambaro ugaragaza akababaro,

nicishaga bugufi nkigomwa kurya,

nkabasabira nubitse umutwe.

14 Nakubitaga hirya no hino,

nkamera nk’urwaje incuti cyangwa umuvandimwe,

nubikaga umutwe nkarira nkaho ari mama wapfuye.

15 Ariko iyo ngize ibyago baraterana bakishima,

bankoraniraho ntabizi bakangirira nabi,

biha kunsebya ubutitsa.

16 Barankwena nk’abasekēra igicumba,

barampekenyera amenyo.

17 Nyagasani, uzandebēra ugeze ryari?

Dore banyasamiye nk’intare,

umvane mu menyo ya rubamba.

18 Nzagushimira mu ikoraniro rinini ry’abayoboke bawe,

ngusingize mu ruhame rw’imbaga nyamwinshi.

19 Abanyanga nta mpamvu ntibakanyishime hejuru,

abanyangira ubusa ntibakandyanirane inzara.

20 Nta jambo ry’amahoro bavuga,

bahimba ibinyoma bakabeshyera abanyamahoro batuye igihugu.

21 Banshinyikira amenyo bavuga bati:

“Yee! Yee! Yee! Twarakwiboneye!”

22 Ariko Uhoraho, uzi uko byagenze ntubyihorere,

Nyagasani, ntuntererane!

23 Nyagasani Mana yanjye undenganure,

uhaguruke umburanire.

24 Uhoraho Mana yanjye, undenganure kuko uri intungane,

abanzi banjye be kunkina ku mubyimba.

25 Be kwirya icyara bati:

“E! E! E! Tugeze ku cyo twashakaga,

dore tumunyujije mu ryoya!”

26 Abishimira ko nagize ibyago bose nibamware bakorwe n’isoni,

abishyira hejuru bakanshungēra bagire ipfunwe bamware.

27 Ariko abishimira ko narenganuwe nibavuze impundu banezerwe,

nibahore bavuga bati: “Uhoraho nakuzwe,

we wishimira ko umugaragu we agira amahoro.”

28 Nanjye nzajya ntangaza ubutungane bwawe,

njye ngusingiza umunsi wire.