Zab 34

Ineza y’Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yisarishaga imbere y’Umwami Abimeleki, maze Abimeleki aramwirukana Dawidi arigendera.

2 Nzasingiza Uhoraho ubutitsa,

nzamuhimbaza ubudahwema.

3 Nzirata ibyo Uhoraho yakoze,

abicisha bugufi nibanyumva bishime.

4 Nimucyo duheshe Uhoraho ikuzo,

twese hamwe dufatanye kumuhimbaza.

5 Natakambiye Uhoraho aranyumva,

ankiza ibyo natinyaga byose.

6 Abamurangamira barabagirana mu maso,

ntabatamaza ngo bamanjirwe.

7 Jye nagize ibyago ntakambira Uhoraho aranyumva,

yankijije amakuba yanjye yose.

8 Umumarayika w’Uhoraho ashinga ibirindiro,

abishinga ahazengurutse abubaha Uhoraho akabakiza.

9 Nimusogongere mwumve uko Uhoraho agira neza,

hahirwa umuntu umuhungiraho.

10 Mwa biyeguriye Uhoraho mwe, nimumwubahe,

koko abamwubaha ntibagira icyo babura.

11 Intare zishobora gusonza zikabura ibyo zirya,

nyamara abatakambira Uhoraho nta cyo babura.

12 Mwa bana mwe, nimwigire hino mwumve,

mbigishe uko mukwiye kubaha Uhoraho.

13 Yewe muntu ushaka ubugingo,

ukifuza kurama ugatunga ugatunganirwa,

14 ufate ururimi rwawe we kuvuga ibibi,

ufunge n’umunwa wawe we kubeshya.

15 Zibukira ibibi ukore ibyiza,

ushakashake amahoro uyaharanire.

16 Uhoraho ahoza ijisho ku ntungane,

atega amatwi akumva icyo zisaba.

17 Uhoraho arwanya inkozi z’ibibi,

arazitsemba zikibagirana burundu.

18 Nyamara abatakambira Uhoraho arabumva,

abakiza amakuba yabo yose.

19 Uhoraho agoboka abafite intimba ku mutima,

ahoza abashenguwe n’agahinda.

20 Intungane yibasirwa n’ibyago byinshi,

ariko Uhoraho abiyikiza byose.

21 Akomeza ingingo z’umubiri wayo,

nta gufwa ryayo na rimwe rivunika.

22 Umugome azapfa azize ubugome bwe,

abanga intungane bazacirwaho iteka.

23 Uhoraho acungura abagaragu be,

abamuhungiraho bose ntazabaciraho iteka.