Zab 32

Amahoro aterwa no kubabarirwa

1 Igisigo gihanitse cya Dawidi.

Hahirwa umuntu Imana yababariye ibicumuro,

ikamuhanaguraho ibyaha bye.

2 Hahirwa umuntu Uhoraho atabaraho ubugome,

ntagire uburiganya muri we.

3 Iyo ntemeraga icyaha nakoze nacikaga intege,

nirirwaga nganya bukira.

4 Uhoraho, ijoro n’amanywa numvaga umbangamiye,

imbaraga zanshiragamo nkaraba nk’uruyuzi rwo mu cyi.

Kuruhuka.

5 Naravuze nti:

“Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.”

Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze,

sinaguhishe amafuti yanjye.

None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze.

Kuruhuka.

6 Abayoboke bawe bose nibajye bagutakambira mu gihe gikwiye,

akaga kameze nk’amazi ahurura ntikazabageraho.

7 Uhoraho, uri ubwihisho bwanjye undinda amakuba yose,

nzakuririmba kuko wangobotse ukankiza.

Kuruhuka.

8 Uhoraho ati: “Nzakwigisha nkwereke inzira ukwiye kunyura,

nzakugira inama nkwiteho.

9 Ntukagire ubwenge buke nk’ifarasi n’inyumbu,

zumvira ari uko zihaswe n’imikoba iziritse ku twuma two mu minwa yazo.”

10 Abagome bagondamirwa n’amagorwa menshi,

ariko abiringira Uhoraho abahundazaho imbabazi ze.

11 Mwa ntungane mwe, nimwishime munezererwe Uhoraho!

Mwa bafite umutima uboneye mwese mwe,

nimuvuze impundu.