Kwiringira Uhoraho mu gihe cy’akaga
1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2 Uhoraho, ni wowe mpungiraho,
ntugatume nigera nkorwa n’ikimwaro,
unkize ushingiye ku butungane bwawe.
3 Ntega amatwi utebuke undengere,
umbere urutare runkingira,
umbere n’ubuhungiro ntamenwa, unkize.
4 Koko umbereye urutare n’ubuhungiro ntamenwa,
girira izina ryawe unjye imbere unyobore.
5 Uzategura umutego banteze,
koko uri ubuhungiro bwanjye.
6 Uhoraho Mana y’ukuri, nishyize mu maboko yawe,
koko ni wowe uzancungura.
7 Nanga abayoboka ibigirwamana,
Uhoraho, ni wowe niringira,
8 nzajya nezerwa nishimire ubuntu ungirira,
koko wabonye imibabaro yanjye,
umenya intimba inshengura umutima.
9 Ntiwampanye mu maboko y’umwanzi,
watumye nshinga ibirenge ndishyira ndizana.
10 Uhoraho, ngirira impuhwe kuko ndi mu kaga,
kubera agahinda mu maso hanjye harasuherewe,
umubiri wanjye n’umutima wanjye na byo byarashegeshwe.
11 Koko imibereho yanjye ni imiruho misa,
amaganya anshajishije imburagihe,
nzahajwe n’ibicumuro nakoze,
ingingo zanjye na zo zirarekanye.
12 Abanzi banjye batuma ntukwa,
abaturanyi banjye na bo bakandushiriza.
Abasanzwe banzi barantinya,
abo duhuye bakanyitaza.
13 Nibagiranye nk’uwapfuye,
meze nk’igikoresho kitagifite umumaro.
14 Numva abantu benshi bamvuga nabi,
hirya no hino bakanshyiraho iterabwoba.
Bishyira hamwe bakandwanya,
barangambanira ngo banyice.
15 Ariko Uhoraho, ni wowe niringira,
ndavuga nti: “Uri Imana yanjye!”
16 Ibizambaho ni wowe ubigenga,
ngaho nkiza abanzi n’abantoteza.
17 Umugaragu wawe undebane impuhwe,
unkize kubera imbabazi zawe.
18 Uhoraho, ninkwambaza ntuntamaze,
abagome abe ari bo bamwara,
bapfe bashyirwe ikuzimu.
19 Abo babeshyi ubacecekeshe,
ubacecekeshe kuko basebya intungane,
bayirataho bakayituka ndetse bakayisuzugura.
20 Mbega ukuntu ubuntu ugira ari bwinshi!
Ubugenera abakubaha,
abaguhungiraho mu ruhame rwa rubanda.
21 Ubahozaho ijisho ukabarinda,
ubarinda ubutiriganya bw’abantu,
ubahungisha ababavuga nabi.
22 Uhoraho nasingizwe,
nasingizwe kuko yangiriye ubuntu akandinda,
ineza yangiriye imbera nk’umujyi ntamenwa.
23 Nari narihebye ndavuga nti:
“Uhoraho ntakinyitaho!”
Nyamara Uhoraho, ubwo nagutakiraga,
naragutakambiye urangoboka.
24 Mwa ndahemuka z’Uhoraho mwe, nimumukunde mwese!
Erega Uhoraho yita ku ntore ze,
naho abirasi bo akabahana yihanukiriye!
25 Mwa biringira Uhoraho mwese mwe,
nimukomere kandi muhumure.