Isengesho ryo gutabaza Uhoraho
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho Rutare runkingira,
ni wowe ntakambira ntiwice amatwi,
koko nutantabara ndamera nk’upfuye.
2 Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye,
igihe ngutegeye amaboko,
nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.
3 Ntumpanane n’abagome n’inkozi z’ibibi,
babwiza bagenzi babo akarimi keza,
nyamara ubugome bubashengura umutima.
4 Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze,
ubahembe ibikwiranye n’ibibi byabo.
Ubiture inabi bagize,
ibyo bakoze bibagaruke.
5 Ntibita ku bikorwa by’Uhoraho,
nta n’ubwo bita ku byo yaremye,
ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba.
6 Uhoraho nasingizwe,
koko yumvise ugutakamba kwanjye.
7 Uhoraho ni umunyambaraga nisunze,
ambera ingabo inkingira,
mwiringira mbikuye ku mutima,
arantabara nkabyishimira cyane,
nanjye muririmbira musingiza.
8 Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga,
ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta.
9 Uhoraho, kiza ubwoko bwawe,
ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha,
ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose.