Zab 28

Isengesho ryo gutabaza Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho Rutare runkingira,

ni wowe ntakambira ntiwice amatwi,

koko nutantabara ndamera nk’upfuye.

2 Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye,

igihe ngutegeye amaboko,

nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.

3 Ntumpanane n’abagome n’inkozi z’ibibi,

babwiza bagenzi babo akarimi keza,

nyamara ubugome bubashengura umutima.

4 Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze,

ubahembe ibikwiranye n’ibibi byabo.

Ubiture inabi bagize,

ibyo bakoze bibagaruke.

5 Ntibita ku bikorwa by’Uhoraho,

nta n’ubwo bita ku byo yaremye,

ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba.

6 Uhoraho nasingizwe,

koko yumvise ugutakamba kwanjye.

7 Uhoraho ni umunyambaraga nisunze,

ambera ingabo inkingira,

mwiringira mbikuye ku mutima,

arantabara nkabyishimira cyane,

nanjye muririmbira musingiza.

8 Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga,

ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta.

9 Uhoraho, kiza ubwoko bwawe,

ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha,

ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose.