Kubana n’Uhoraho bizana amahoro
1 Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho ni we umurikira akankiza,
sinzagira uwo ntinya.
Uhoraho ni ubuhungiro bwanjye,
nta wantera ubwoba.
2 Iyo abagome banteye bashaka kunyica,
abo bagome ari bo banzi banjye bararimbuka,
abo babisha bagashiraho.
3 Nubwo igitero cyangota,
sinagira icyo ntinya.
Nubwo urugamba rwanyibasira,
nakomeza kwiringira Imana.
4 Uhoraho musaba ikintu kimwe gusa,
ni cyo cyonyine nifuza:
ni uguhora mu Ngoro ye musenga igihe cyose nkiriho,
nkibonera ukuntu Uhoraho agira neza,
ngategerereza ubushake bwe mu Ngoro ye.
5 Azahandindira mu gihe cy’amakuba,
mu Ngoro yeni ho azampisha,
azambera urutare runkingira.
6 Abanzi bampagurukiye nzabakina ku mubyimba.
Nzavugiriza Uhoraho impundu mu Ngoro ye,
nzamuririmbira indirimbo zo kumusingiza.
7 Uhoraho, ndakwinginze ntega amatwi,
ungirire impuhwe maze untabare.
8 Nzirikana ibyo wavuze uti: “Nimuntakambire”,
Uhoraho, dore ndagutakambira.
9 Umugaragu wawe ntunyirengagize,
ntunshushubikanye undakariye.
Mana Mukiza wanjye, ntunsige ntuntererane.
10 Nubwo data na mama bantererana,
wowe Uhoraho wanyitaho.
11 Uhoraho, unyereke uko nkwiye kugenza,
uncishe mu nzira itarimo akaga kuko hari abandwanya.
12 Ntungabize ababisha banjye ngo bankoze icyo bashaka.
Erega abanshinja ibinyoma barampagurukiye,
bagambiriye kunzanaho iterabwoba!
13 Nubwo bimeze bityo niringiye ko nzabona ubwiza bw’Uhoraho,
nzabubona igihe cyose nzaba nkiriho.
14 Wiringire Uhoraho, ukomere uhumure,
koko ujye uhora wiringiye Uhoraho.