Ef 3

Umurimo wa Pawulo mu batari Abayahudi

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi.

2 Mwaba mwarumvise umurimo Imana yanshinze kubakorera, ibitewe n’ubuntu bwayo.

3 Yampishuriye ibanga ryayo irimenyesha neza. Namaze kubyandika mu magambo make,

4 muyasomye mubasha kwiyumvira ukuntu nasobanukiwe iryo banga rya Kristo.

5 Ni ibanga ritigeze rimenyeshwa abantu ba kera, ariko ubu Imana yarihishuriye intore zayo z’Intumwa n’abahanuzi, ikoresheje Mwuka wayo.

6 Iryo banga ni uko kubera Ubutumwa bwiza, abanyamahanga kimwe n’Abisiraheli bafite uruhare ku munani w’Imana, bakaba ingingo z’umubiri umwe kandi bagasangira ibyo yasezeranye muri Kristo Yezu.

7 Kubera ubuntu yangiriye n’impano yangabiye, nashinzwe umurimo wo kwamamaza ubwo Butumwa mbikesha ububasha bwayo butwarira muri jye.

8 Jyewe urutwa n’uworoheje cyane mu ntore z’Imana, yangiriye ubwo buntu bwo gutangariza abatari Abayahudi iyo nkuru nziza, yerekeye ubukungu buboneka muri Kristo burenze ubwenge bw’umuntu,

9 no gusobanurira abantu bose uko umugambi w’Imana ugomba gusohozwa. Uwo mugambi ni ibanga Imana Umuremyi wa byose yazigamye uhereye kera kose,

10 kugira ngo ubu imenyeshe ibinyabutware n’ibinyabushobozi “by’ahantu ho mu ijuru”, ubwenge bwayo bw’ingeri nyinshi ikoresheje Umuryango wayo.

11 Ni uko Imana yabikoze ikurikije umugambi wayo uhoraho, yateganyirije muri Kristo Yezu Umwami wacu.

12 Ni na we uduhesha uburenganzira bwo kwegera Imana nta cyo twishisha, bitewe n’icyizere tumufitiye.

13 Ni cyo gituma mbasaba kudacogozwa n’amakuba ndimo kubera mwe, kuko ari yo abazanira inyungu.

Urukundo rwa Kristo

14 Ni yo mpamvu mpfukamira Imana Data,

15 uwo imiryango yose yo mu ijuru no ku isi ishingiyeho.

16 Ndayisaba ngo ikurikije ubwinshi bw’umutungo w’ikuzo ryayo, ibahe ububasha mukomezwe umutima mubikesha Mwuka wayo,

17 kugira ngo Kristo ature muri buri muntu bitewe n’uko amwizera. Ndasaba kandi ngo mushorere imizi mu rukundo rwe murwubakeho,

18 maze hamwe n’izindi ntore z’Imana zose, muhabwe ububasha bwo gusobanukirwa ubugari n’umurambararo by’urukundo rwa Kristo, ndetse n’ubujyakuzimu n’ubuhagarike bwarwo.

19 Ni bwo muzamenya urwo rukundo rwe rurenze ubwenge bw’umuntu, bityo mwuzuzwe kamere yose y’Imana ibasenderemo.

20 Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe,

21 nihabwe ikuzo mu Muryango wayo no muri Kristo Yezu iteka ryose, uko ibihe bihaye ibindi. Amina.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/EPH/3-26ba9aeb52a899071895d1a1d0642eea.mp3?version_id=387—