Zab 15

Ibiranga abayoboke b’Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, ni nde uzemererwa kwinjira mu Ngoro yawe?

Ni nde uzatura ku musozi witoranyirije?

2 Ni umuntu w’indakemwa,

ukora ibitunganye,

uvuga ukuri kose ntaryarye,

3 utigera asebya abandi,

utagirira mugenzi we nabi,

udatuka umuturanyi we,

4 uhinyura abantu b’imburamumaro,

wubaha abatinya Uhoraho,

utisubiraho ngo areke icyo yasezeranye n’iyo cyamuteza ingorane,

5 utaguriza abandi abashakamo inyungu,

utemera ruswa ngo arenganye umwere.

Ugenza atyo ntakizamuhungabanya.