Yobu 14

Imibereho mibi y’umuntu

1 “Umuntu abyarwa n’umugore,

amara iminsi mike yuzuyemo imibabaro.

2 Ameze nk’ururabyo rukura rugahita rwuma,

ameze nk’igicucu cyamagira.

3 Mana, kuki uhoza ijisho ku muntu nkanjye?

Kuki uhamagaza umuntu nkanjye ngo tuburane?

4 Mbese hari umwere wava mu muntu wanduye?

Ntibishoboka nta n’umwe.

5 Iminsi yo kubaho k’umuntu irabaze,

ni wowe wamubariye amezi,

wamugeneye igihe ntarengwa.

6 Reka kumugenzura yishyire yizane,

bityo yishime nk’umukozi urangije umurimo.

7 “Igiti gitemwe kigira icyizere ko kizongera gushibuka,

imishibu yacyo izongera ikure.

8 Nubwo imizi yacyo yasazira mu butaka,

nubwo igishyitsi cyacyo cyabora,

9 iyo kibonye amazi kirashibuka,

kimera amashami nk’ikikibyiruka.

10 Iyo umuntu apfuye imbaraga ze ziba zishize,

iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye.

11 Uko amazi y’inyanja akama,

uko imigezi na yo ikama,

12 umuntu upfuye na we ntiyongera kubaho,

ntiyongera kubaho n’iyo ijuru ryavaho!

13 “Icyampa ukampisha ikuzimu,

icyampa ngo umpisheyo kugeza ubwo uzareka kundakarira.

Icyampa ukangenera igihe nzamarayo ukanyibuka.

14 Nyamara se umuntu wapfuye yongera kubaho?

Nzihanganira iminsi yose y’ububabare bwanjye,

nzihangana kugeza ubwo iyo minsi irangiye.

15 Bityo uzampamagara nanjye nkwitabe,

uzishimira kumbona jyewe uwo waremye.

16 Ubwo ni bwo uzita ku migendere yanjye,

ntuzaba ugikurikirana ibyaha byanjye.

17 Uzambabarira ibicumuro byanjye ubyibagirwe,

uzirengagiza ibyaha nakoze.

18 “Nyamara umusozi urariduka ugasandara,

urutare na rwo rushyiguka aho rwari ruri.

19 Uko amazi avungura amabuye,

uko imigezi ikundura ubutaka,

ni ko utsemba icyizere cy’umuntu.

20 Uramuhitana agapfa,

umuhindanya isura ukamwica.

21 Abana be bahabwa ikuzo ntabimenye,

iyo bacishijwe bugufi na bwo ntabimenya.

22 Amenya uburibwe bw’umubiri we gusa,

ariririra ubwe wenyine.”