Sofari abwira Yobu kugarukira Imana
1 Nuko Sofari w’Umunāmati aravuga ati:
2 “Mbese nta wagira icyo avuga kuri ibyo bigambo byose?
Erega kuvuga menshi si byo bigira umuntu intungane!
3 Ayo mateshwa si yo yacecekesha abantu.
Gukwena abantu kwawe si ko kwatuma udacyahwa!
4 Ndetse uravuga uti: ‘Inyigisho zanjye ziraboneye,
nanjye ubwanjye ntunganiye Imana.’
5 Icyampa Imana ikagira icyo ikubwira,
icyampa igafata ijambo ikakwisubiriza!
6 Yaguhishurira ibanga ry’ubwenge bwayo,
ni yo ifite ubwenge butangaje,
bityo wasobanukirwa ko Imana itaguhannye uko bikwiye.
7 “Mbese wabasha gucengera amayobera y’Imana?
Ese wabasha gucengera ububasha bwayo?
8 Wabigenza ute ko buri hejuru y’amajuru?
Wabusobanukirwa ute ko buri ikuzimu?
9 Uburebure bw’ububasha bwayo busumba isi,
ubugari bwabwo busumba inyanja.
10 Mbese Imana icakiye umuntu ikamujyana mu rukiko,
ni nde wayikoma imbere?
11 Koko rero imenya abantu b’imburamumaro,
ibyaha byabo ibibona itavunitse.
12 Indogobe y’ishyamba igize imico myiza,
umuntu w’igicucu na we yamenya ubwenge.
13 “Ngaho hinduka wihane,
rambura amaboko usenge Imana.
14 Waracumuye ntukongere bibaho,
reka ibibi ukora iwawe.
15 Bityo uzagendana ishema nta kimwaro,
nta kizakunyeganyeza nta cyo uzikanga.
16 Koko ntuzongera kwibuka ingorane zawe zose,
zizaba nk’umuvu w’amazi wahise.
17 Imibereho yawe izaba myiza kurusha amanywa y’ihangu,
umwijima uzaguhindukira nk’umuseke ukebye.
18 Uzagira umutekano wuzuye icyizere,
uzaba urinzwe ugubwe neza.
19 Uziruhukira ntawe uzakubangamira,
abantu benshi bazagushakaho ubutoni.
20 Amaso y’inkozi z’ibibi azahera mu kirere,
bazashaka aho bahungira bahabure,
nta kindi cyizere bazaba bagifite uretse gupfa.”