Amategeko si yo azana agakiza
1 Yemwe mwa Banyagalati b’abapfu mwe, ni nde wabaroze? Abantu mwamenyeshejwe neza ukuntu Kristo yabambwe ku musaraba, mukaba nk’ababyiboneye!
2 Ndifuza ko munsubiza iki kibazo cyonyine: mbese mwahawe Mwuka w’Imana kubera ko mwakoze ibyategetswe n’Amategeko, cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwiza mukabwemera?
3 Bishoboka bite ko muba abapfu bigeze aho? Ibyo mwatangiye mubishobojwe na Mwuka w’Imana, none murashaka kubyirangiriza n’imbaraga zanyu?
4 Noneho ga bya bindi byose mwanyuzemo byabaye impfabusa? Ese birashoboka?
5 Mbese Imana ibaha Mwuka wayo igakora ibitangaza muri mwe, ibiterwa n’uko mukora ibyategetswe n’Amategeko? Cyangwa ni uko mwumvise Ubutumwa bwayo mukabwemera?
6 Ibyanditswe bivuga ko “Aburahamu yizeye Imana bituma abarwa nk’intungane.”
7 Bityo rero mumenye ko abizera Imana ari bo rubyaro nyakuri rwa Aburahamu.
8 Ibyanditswe byateganyije kandi ko n’abatari Abayahudi Imana izabagira intungane, ibitewe n’uko bayizeye. Ni cyo gituma Aburahamu yarabwiwe iyo nkuru nziza mbere y’igihe, ngo “Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”
9 Nuko rero abizera Imana bose baherwa umugisha hamwe na Aburahamu wayizeraga.
10 Nyamara abishingikiriza ku kumvira Amategeko baba biteje umuvumo, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Havumwe umuntu wese udahora akurukiza ibyanditswe byose mu gitabo cy’Amategeko.”
11 Biragaragara rwose ko nta muntu watunganira Imana abitewe no kumvira Amategeko, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho.”
12 Naho Amategeko yo ntaho ahuriye no kwizera Imana. Ahubwo nk’uko Ibyanditswe bivuga, umuntu ukurikiza Amategeko azabeshwaho na yo.
13 Kristo yadukijije umuvumo uterwa n’Amategeko igihe yahindukaga ikivume ku bwacu, nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Umuntu wese umanitswe ku giti aba yaravumwe.”
14 Ibyo kwari ukugira ngo abatari Abayahudi baherwe muri Kristo umugisha Imana yasezeranyije Aburahamu, no kugira ngo duhabwe Mwuka Imana yadusezeranyije tubikesha kwizera Kristo.
Amategeko n’amasezerano
15 Bavandimwe, reka mfate urugero rusanzwe mu mibereho y’abantu: iyo umuntu agiranye n’undi isezerano rihamye, ntawe ushobora kurikura cyangwa ngo agire icyo aryongeraho.
16 Ngibyo rero. Aburahamu ni we Imana yahaye amasezerano we n’urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga “abazamukomokaho”, nk’aho ari abantu benshi bavugwa. Ahubwo bivuga “urubyaro rwe”, kugira ngo bisobanuke ko bigenewe umuntu umwe rukumbi ari we Kristo.
17 Icyo nshaka kuvuga ni iki: Imana yagiranye Isezerano na Aburahamu irarikomeza, maze Amategeko ashingwa nyuma y’imyaka magana ane na mirongo itatu. Ntibishoboka rero ko ayo Mategeko asesa rya Sezerano ngo ribe impfabusa.
18 Niba rero ari ukumvira Amategeko bihesha abantu umunani w’Imana, bityo baba batakiwuheshwa na rya sezerano. Nyamara Aburahamu we Imana yamugiriye ubuntu ishingiye ku Isezerano ryayo.
19 None se kuki Amategeko yatanzwe? Yongeweho nyuma kugira ngo ibicumuro by’abantu bigaragare, kugeza igihe wa wundi ukomoka kuri Aburahamu aziye, ari we wagenewe Isezerano ry’Imana. Amategeko yatanzwe anyujijwe ku bamarayika, maze agezwa ku bantu acishijwe ku muntu w’umuhuza.
20 Icyakora nta muhuza wakenerwa iyo atari uguhuza abantu babiri, naho Imana yo ni imwe rukumbi.
Intego y’Amategeko
21 Noneho se Amategeko acisha ukubiri n’amasezerano y’Imana? Ntibikabeho! Koko iyo haza kubaho Amategeko ahesha umuntu ubugingo, bityo yajyaga kuyumvira akaba intungane.
22 Ariko Ibyanditswe bivuga ko ibiriho byose bizitiwe n’ibyaha, kugira ngo abemeye Yezu Kristo bahabwe ibyasezeranyijwe babikesha kumwizera.
23 Mbere y’uko igihe cyo kwemera Kristo kigera, twari tuzitiwe kandi turinzwe n’Amategeko, kugeza igihe Imana ihishuriye agakiza duheshwa no kwemera Kristo.
24 Bityo Amategeko yashyiriweho kuturera kugeza igihe Kristo aziye, kugira ngo dutunganire Imana tubikesha kumwemera.
25 Ariko ubu igihe cyo kwemera Kristo kirasohoye, nta bwo rero tukirerwa n’Amategeko.
26 Koko mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,
27 kuko mwese mwabatirijwe kuba muri Kristo, ku buryo Kristo ababera nk’umwambaro.
28 Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y’Umuyahudi n’utari Umuyahudi, hagati y’inkoreragahato n’uwishyira akizana, no hagati y’umugabo n’umugore, kuko muri Kristo Yezu mwese muri umwe.
29 Ubwo rero muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu. Bityo mukaba abo Imana yasezeranyije umunani.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/GAL/3-a0995dfe57b3793341581e8dbdfac91a.mp3?version_id=387—