Ijambo rya Elifazi
1 Nuko Elifazi w’Umutemani abwira Yobu ati:
2 “Mbese ningira icyo nkubwira urabyihanganira?
None se ni nde wabasha kwifata ntavuge?
3 Dore wigishije abantu benshi,
wakomeje kandi abanyantegenke,
4 inama watangaga zaramiraga abadandabirana,
wakomezaga kandi abacitse intege.
5 None dore ni wowe amakuba yugarije,
ni wowe kandi unaniwe kuyihanganira!
6 Kuba warubahaga Imana ukagira n’imigenzereze myiza,
mbese ntibyagutera kugira ibyiringiro no kwizera?
7 Ngaho tekereza, mbese waba uzi umwere warimbutse?
Ese waba uzi abanyamurava batsembwe?
8 Ababiba ibibi n’abateza amakuba ni byo basarura,
ibyo ni byo niboneye.
9 Bombi Imana ibahumekeraho ikabatsemba,
uburakari bwayo burabarimbura.
10 Icecekesha imitontomo y’intare n’urusaku rwazo,
imenagura imikaka y’ibyana by’intare.
11 Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,
ibyana by’intare birabuyera.
12 “Ijambo ry’ibanga ringezeho,
ndaryiyumviye barihwihwisa.
13 Ryangezeho nijoro igihe narotaga,
naryumvise igihe abantu basinziriye.
14 Nahiye ubwoba mpinda umushyitsi,
ingingo zanjye zose zirakomangana.
15 Umuyaga wampushye mu maso,
ubwoya bwo ku mubiri wanjye bureguka.
16 Nabonye umuntu uhagaze imbere yanjye,
nditegereza sinamenya uwo ari we.
Haba ituze nyuma numva ijwi ribaza riti:
17 ‘Mbese umuntu yarusha Imana kuba intungane?
Ese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?
18 Abagaragu bayo bo mu ijuru na bo ntibagirira icyizere,
abamarayika bayo ibabonaho amakosa!
19 None se yagirira ite icyizere abantu yaremye,
yagirira ite icyizere abantu yabumbabumbye mu mukungugu,
yagirira ite icyizere abantu bamenagurika nk’ikimonyo?
20 Mu gitondo abantu baba bahumeka,
nimugoroba baba nk’ifu iseye,
barimbuka ntawe uzi uko bigenze.
21 Ukubaho kwabo kuba kurangiye,
bapfa nk’abatigeze ubwenge.’