Gal 2

Pawulo n’izindi Ntumwa za Kristo

1 Nyuma y’imyaka cumi n’ine nsubira i Yeruzalemu hamwe na Barinaba, na Tito turamujyana.

2 Icyanteye kujyayo ni uko Imana yari yabimpishuriye. Nuko nihererana n’abitwaga abayobozi baho, mbasobanurira ibyerekeye Ubutumwa bwiza ngeza ku batari Abayahudi. Kwari ukugira ngo ntaba nararuhiye ubusa cyangwa ngo ejo ntazaruhira ubundi.

3 Yewe na Tito wamperekeje utari Umuyahudi, habe ngo ahatirwe gukebwa.

4 Icyakora aba yarakebwe bitewe na bamwe biyita abavandimwe, bacengeye muri twe rwihishwa. Abo bari bagendereye kugenzura ukwishyira ukizana dufite muri Kristo Yezu, kugira ngo badushyire mu buja.

5 Nta bwo twigeze tubabererekera na gato, kugira ngo ukuri k’Ubutumwa bwiza kugume muri mwe kudahinyutse.

6 Ku byerekeye ba bandi bitwa abayobozi – icyo bari cyo nta cyo bindebaho, kuko Imana itita ku busumbane bw’abantu – abo ngabo nta kintu gishya bantegetse.

7 Ahubwo na bo babonye ko Imana yanshinze umurimo wo kugeza Ubutumwa bwiza ku batari Abayahudi, nk’uko yawushinze Petero mu Bayahudi.

8 Koko Imana yampaye ububasha bwo kuba Intumwa yayo ku batari Abayahudi, kimwe n’uko yabuhaye Petero ngo abe Intumwa ku Bayahudi.

9 Yakobo na Petero na Yohani bitwa inkingi z’Umuryango w’Imana, bamaze kuzirikana ubwo buntu Imana yangiriye, jye na Barinaba badukora mu ntoki. Icyo kiba ikimenyetso cy’ubufatanye, kugira ngo twe tujye mu batari Abayahudi, naho bo bagume mu Bayahudi.

10 Icyo badusabye gusa ni ukwibuka abakene kandi nanjye ibyo nashishikariye kubikora.

Petero ageze Antiyokiya, Pawulo amugayira mu ruhame

11 Icyakora ubwo Petero yazaga Antiyokiyanamurwanyije ku mugaragaro, kuko yari yigayishije.

12 Mbere y’uko abantu baturutse kwa Yakobo bahagera, Petero yasangiraga n’abatari Abayahudi. Aho baziye yigira nyoni nyinshi, areka gukomeza gusangira na bo kuko yatinyaga abavugaga ko gukebwa ari ngombwa.

13 N’abandi Bayahudi batangira kugenza nka we, ku buryo na Barinaba yakurikije urwo rugero rw’uburyarya.

14 Nuko mbonye ko badakurikiza ukuri k’Ubutumwa bwiza, ni ko kubwira Petero mu ruhame nti: “Niba wowe w’Umuyahudi warifataga nk’abatari bo ugata umurongo w’idini ya kiyahudi, ubu se bishoboka bite ko wahatira abatari Abayahudi kwifata nk’Abayahudi?”

Abatari Abayahudi kimwe n’Abayahudi bakizwa ku buntu

15 Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri “abavamahanga b’abanyabyaha.”

16 Nyamara tuzi ko umuntu atagirwa intungane no gukora ibyategetswe n’Amategeko, ahubwo agirwa intungane imbere y’Imana no kwemera Kristo Yezu. Ndetse natwe twemeye Kristo Yezu kugira ngo tugirwe intungane tubitewe no kumwemera, tutabitewe no gukora ibyategetswe n’Amategeko. Erega nta muntu ugirwa intungane abitewe no gukora ibyategetswe n’Amategeko!

17 Ariko rero niba dushaka kugirwa intungane tubikesha Kristo, kandi tukaboneka ko natwe turi abanyabyaha, byaba se bivuga ko Kristo ari we utuma abantu bakora ibyaha? Ntibikabeho!

18 Nanjye nsubiye kugengwa n’Amategeko, byasa no kongera kubaka ibyo namaze gusenya, bityo na none nkaba nigize uwica amategeko.

19 Ku byerekeye kugengwa n’Amategeko, jye narapfuye mu ruhande rw’Amategeko, kugira ngo noneho mbeho ngengwa n’Imana.

20 Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w’Imana, wankunze akampfira.

21 Sinirengagiza ubuntu bw’Imana, kuko niba ari Amategeko ahesha umuntu gutunganira Imana, noneho urupfu rwa Kristo rwaba rubaye impfabusa.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/GAL/2-a37d70fb30d2d25aa3ee3e18b6f69161.mp3?version_id=387—