Esiteri aba umwamikazi
1 Nyuma y’ibyo Umwami Ahashuwerusi amaze gucururuka, yibuka ibyo Vashiti yakoze n’iteka yamuciriyeho.
2 Abatoni b’umwami bashinzwe kumuba hafi bamugīra inama bati: “Nibagushakire abāri birinze kandi bafite uburanga.
3 None rero shyiraho abantu mu bihugu byose by’ubwami bwawe, ubashinge kuzana abakobwa bose bafite uburanga mu nzu yo mu gikari cy’ingoro, yo mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani. Icyegera cyawe cy’inkone Hegayi ushinzwe abo mu nzu yo mu gikari, azabiteho abahe amavuta yo kwisīga kugira ngo barusheho kuba beza.
4 Nuko nyagasani, umukobwa uzakunyura azabe umwamikazi mu mwanya wa Vashiti.” Umwami ashima iyo nama maze arayemera.
5 Mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani habaga Umuyahudi witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishiwo mu muryango wa Benyamini.
6 Moridekayi uwo yari umwe mu bajyanywe ho iminyagona Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, amukuye i Yeruzalemu hamwe n’izindi mfungwa zarimo umwami w’u Buyuda witwaga Yoyakini.
7 Moridekayi ni we wari warasigaranye Hadasa, mushiki we wo kwa se wabo, ari na we bitaga Esiteri. Yari yarapfushije se na nyina maze Moridekayi amugira umwana we. Uwo mukobwa yari afite uburanga n’igikundiro.
8 Nuko umwami aca iteka itegeko riratangazwa, abakobwa benshi b’inkumi bakoranyirizwa mu kigo ntamenwa cy’ibwami i Shushani, bashyikirizwa Hegayi umurinzi w’abakobwa bagenewe umwami. Muri abo bakobwa bazanamo na Esiteri.
9 Esiteri anyura Hegayi ndetse amutonaho, maze Hegayi amuha amavuta yo kwisīga n’ibyo kumutunga kugira ngo arusheho kuba mwiza. Amuha n’abaja barindwi batoranyijwe mu bo mu ngoro, yimura Esiteri hamwe n’abaja be, amujyana mu nzu nziza yagenewe abagore bateganyirijwe kuba ab’umwami.
10 Esiteri ntabwo yari yarigeze avuga ubwenegihugu bwe cyangwa umuryango we, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije.
11 Buri munsi Moridekayi yagendagendaga imbere y’inzu y’abagore b’umwami, akabaririza uko Esiteri amerewe n’icyo ateganyirijwe.
12 Mbere yo gushyīrwa Umwami Ahashuwerusi, buri mukobwa yagombaga kubahiriza amabwiriza yerekeye uburanga bwe mu gihe cy’amezi cumi n’abiri. Amezi atandatu abanza yabaga ayo kwisīga amavuta, atandatu aheruka akaba ayo kwitera amarashi n’ibindi bihumura neza bya kigore.
13 Iyo umukobwa yavaga mu nzu irinzwe na Hegayi maze agashyirwa umwami ikambere, bamuhaga ibyo akeneye kujyana byose.
14 Yagendaga nimugoroba akavayo mu gitondo, agashyirwa mu nzu y’abagore agashyikirizwa uwitwaga Shashigazi, icyegera cy’umwami cyari inkone cyarindaga inshoreke ze. Ntiyigeraga asubira ku mwami, keretse iyo yabaga amwifuje akamuhamagaza.
15 Esiteri umukobwa wa Abihayili, uwo Moridekayi mwene se wabo yagize umwana we, aramukirwa gusanga umwami. Nuko Esiteri ntiyagira ikindi asaba Hegayi inkone y’umwami yari imushinzwe, uretse ibyo yari yamugeneye gusa. Abantu bose babonaga Esiteri bamwifurizaga ibyiza.
16 Esiteri yashyiriwe Umwami Ahashuwerusi mu ngoro ye, mu kwezi kwa Tebetimu mwaka wa karindwi ari ku ngoma.
17 Nuko Esiteri anyura umwami kurusha abandi bakobwa bose bamubanjirije, maze amutonaho. Umwami amwambika ikamba ku mutwe, amugira umwamikazi mu mwanya wa Vashiti.
18 Umwami akorera Esiteri ibirori bikomeye, abitumiramo abaminisitiri n’abatware be bose. Atangaza ko abaturage bo mu bihugu by’ubwami bwe basonewe umusoro uwo mwaka, kandi abakwiza impano za cyami.
Moridekayi atahura ubugambanyi
19 Igihe bongeraga gukoranya abakobwa b’inkumi, Moridekayi yari umukozi aho binjiriraga bajya ibwami.
20 Esiteri yari ataravuga ubwenegihugu bwe n’ubwoko bwe, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije. Esiteri akomeza kumwumvira nk’igihe yari akimurera.
21 Igihe Moridekayi yakoraga ibwami, ibyegera by’inkone byari bishinzwe kurinda ingoro ari byo Bigitani na Tereshi, barakariye umwami maze bafata umugambi wo kumwica.
22 Ariko Moridekayi atahura ubugambanyi bwabo, ahita abimenyesha Umwamikazi Esiteri, na we abigeza ku mwami mu izina rya Moridekayi.
23 Nuko bakora iperereza basanga icyo cyaha kibahama, maze ibyo byegera babihanisha kubimanika. Umwami ubwe ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amatekay’ibyo ku ngoma ye.