Neh 11

Abisiraheli baje gutura i Yeruzalemu

1 Abatware b’Abisiraheli batuye i Yeruzalemu mu bandi basigaye, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo hatoranywe umuntu umwe ku icumi ature i Yeruzalemu umurwa w’Imana, naho icyenda ku icumi basigara mu mijyi gakondo yabo.

2 Abantu bashima abagabo bose biyemeje gutura muri Yeruzalemu.

3 Abategetsi bo mu gihugu cy’u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n’abatambyi n’Abalevi, n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana n’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y’u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

4 Ariko hari bamwe bo mu muryango wa Yuda, n’abo mu muryango wa Benyamini bari batuye muri Yeruzalemu.

Ataya wakomokaga kuri Uziya, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Amariya, na we wakomokaga kuri Shefatiya wakomokaga kuri Mahalalēli wo mu nzu ya Perēsi.

5 Hari kandi na Māseya wakomokaga kuri Baruki, na we wakomokaga kuri Kolihoze wakomokaga kuri Hazaya, na we wakomokaga kuri Adaya wakomokaga kuri Yoyaribu, na we wakomokaga kuri Zakariya wo mu nzu ya Shela.

6 Abagabo b’intwari bo mu nzu ya Perēsi bari batuye i Yeruzalemu, bose bari magana ane na mirongo itandatu n’umunani.

Salu wakomokaga kuri Meshulamu, na we wakomokaga kuri Yowedi wakomokaga kuri Pedaya, na we wakomokaga kuri Kolaya wakomokaga kuri Māseya, na we wakomokaga kuri Itiyeli wo mu nzu ya Yeshaya.

8 Hari kandi na Gabayi na Salayi. Ababenyamini bose bari magana cyenda na makumyabiri n’umunani.

9 Yoweli mwene Zikiri ni we wari umutware wabo, naho Yuda mwene Hasenuwa yari yungirije umutegetsi w’umurwa wa Yeruzalemu.

Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini.

11 Hari na Seraya wakomokaga kuri Hilikiya, na we wakomokaga kuri Meshulamu wakomokaga kuri Sadoki, na we wakomokaga kuri Merayoti wo mu nzu ya Ahitubu wari ushinzwe Ingoro y’Imana,

12 hamwe na bene wabo magana inani na makumyabiri na babiri bakoraga mu Ngoro y’Imana.

Hari na Adaya wakomokaga kuri Yerohamu, na we wakomokaga kuri Pelaliya wakomokaga kuri Amusi, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Pashehuri wo mu nzu ya Malikiya,

13 yari kumwe na bene wabo b’abatware b’amazu yabo. Bose hamwe bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Hari kandi na Amashisayi wakomokaga kuri Azarēli, na we wakomokaga kuri Ahazayi wakomokaga kuri Meshilemoti wo mu nzu ya Imeri,

14 yari kumwe na bene wabo b’intwari ijana na makumyabiri n’umunani. Zabudiyeli mwene Hagedolimu ni we wari umutware wabo.

Shemaya wakomokaga kuri Hashubu, na we wakomokaga kuri Azirikamu wo mu nzu ya Hashabiya wo mu nzu ya Buni,

16 yari hamwe n’abakuru b’Abalevi ari bo Shabetayi na Yozabadi, bari bashinzwe imirimo yo hanze y’Ingoro y’Imana.

17 Hari na Mataniya wakomokaga kuri Mika, na we wakomokaga kuri Zabudi wo mu nzu ya Asafu, akaba yari ashinzwe gutera indirimbo mu gihe cyo gusenga. Hari kandi Bakibukiya umwe mu bavandimwe ba Mataniya, akaba yari amwungirije. Hari na Abuda wakomokaga kuri Shamuwa, na we wakomokaga kuri Galali wo mu nzu ya Yedutuni.

18 Abalevi bose bari mu murwa w’Imana bari magana abiri na mirongo inani na bane.

Akubu na Talimoni hamwe na bene wabo bari bashinzwe kurinda amarembo y’Ingoro, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.

20 Abandi Bisiraheli bose basigaye, ni ukuvuga rubanda n’abatambyi n’Abalevi bari batuye mu yindi mijyi y’u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

21 Abakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga mu gace ko muri Yeruzalemu kitwa Ofeli. Abatware babo bari Sīha na Gishipa.

22 Umutware w’Abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi wakomokaga kuri Bani, na we wakomokaga kuri Hashabiya wakomokaga kuri Mataniya wo mu nzu ya Mika. Uzi yari uwo mu nzu ya Asafu, abakomokaga muri iyo nzu bari bashinzwe kuririmba mu Ngoro y’Imana.

23 Abaririmbyi bagengwaga n’amabwiriza y’umwami, akaba ari na yo yabageneraga ibyo bakoraga buri munsi.

24 Petahiya wakomokaga kuri Meshezabēli wo mu nzu ya Zera mwene Yuda, ni we wari uhagarariye umwami agakemura ibibazo by’abaturage bose.

Uko Abisiraheli batujwe mu yindi mijyi

25 Ku byerekeye indi mijyi abantu bamwe bo mu muryango wa Yuda batuye mu mujyi wa Kiriyati-Aruba, no mu nsisiro zihegereye. Abandi batura mu mujyi wa Diboni no mu nsisiro zihegereye, abandi batura mu wa Yekabusēli no mu nsisiro zihegereye,

26 no mu mujyi witwaga Yeshuwa no mu wa Molada no mu wa Beti-Peleti,

27 no mu wa Hasari-Shuwali no mu wa Bērisheba no mu nsisiro zihegereye.

28 Abandi batura mu mujyi wa Sikulagi n’uwa Mekona no mu nsisiro zihegereye.

29 Abandi batura mu mujyi wa Enirimoni n’uwa Sora n’uwa Yarimuti,

30 n’uwa Zanowa n’uwa Adulamu no mu nsisiro zihegereye. Abandi batuye mu mujyi wa Lakishi n’ahegeranye na ho, no mu wa Azeka no mu nsisiro zihegereye. Bityo batuye mu majyepfo y’igihugu bahereye i Bērisheba, naho mu majyaruguru bakagarurwa n’akabande ka Hinomu.

31 Abantu bo mu muryango wa Benyamini batuye mu mujyi wa Geba no mu wa Mikimasi, no mu wa Aya no mu wa Beteli no mu nsisiro zihegereye.

32 Abandi batuye mu mujyi wa Anatoti, no mu wa Nobu no mu wa Ananiya,

33 no mu wa Hasori no mu wa Rama no mu wa Gitayimu,

34 no mu wa Hadidi no mu wa Seboyimu no mu wa Nebalati,

35 no mu wa Lodi no mu wa Ono, naho abandi batura mu kibaya cy’Abanyabukorikori.

36 Bamwe mu Balevi bo mu ntara ya Yuda bagiye kwiturira mu ntara ya Benyamini.