Basezerana gukurikiza Amategeko y’Imana
1 Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n’Abalevi bacu n’abatambyi bacu bayashyiraho umukono.
2 Dore urutonde rw’abayashyizeho umukono:
Umutegetsi Nehemiya mwene Hakaliya, hakurikiyeho Sedekiya.
3 Hakurikiyeho Seraya na Azariya na Yeremiya,
4 Pashehuri na Amariya na Malikiya,
5 Hatushi na Shebaniya na Maluki,
6 Harimu na Meremoti na Obadiya,
7 Daniyeli na Ginetoni na Baruki,
8 Meshulamu na Abiya na Miyamini,
9 Māziya na Bilugayi na Shemaya. Abo bose bari abatambyi.
10 Abalevi bari Yoshuwa mwene Azaniya na Binuwi wakomokaga kuri Henadadi na Kadimiyeli,
11 na bene wabo ari bo Shebaniya na Hodiya, na Kelita na Pelaya na Hanani,
12 na Mika na Rehobu na Hashabiya,
13 na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya wundi,
14 na Hodiya wundi na Bani na Beninu.
15 Naho ku ruhande rwa rubanda bari abatware b’aya mazu: iya Paroshi na Pahati-Mowabu na Elamu na Zatu na Bani,
16 na Buni na Azigadi na Bebayi,
17 na Adoniya na Bigivayi na Adini,
18 na Ateri na Hezekiya na Azuri,
19 na Hodiya na Hashumu na Besayi,
20 na Harifu na Anatoti na Nebayi,
21 na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,
22 na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,
23 na Pelatiya na Hanani na Anaya,
24 na Hoseya na Hananiya na Hashubu,
25 na Haloheshi na Piliha na Shobeki,
26 na Rehumu na Hashabuna na Māseya,
27 na Ahiya na Hanani wundi na Anani,
28 na Maluki na Harimu na Bāna.
Amasezerano
29 Twebwe Abayahudi basigaye, abatambyi n’Abalevi, abarinzi b’Ingoro y’Imana n’abaririmbyi, abakozi bo mu Ngoro y’Imana kimwe n’abandi bantu bakurikije Amategeko yayo bakitandukanya n’abanyamahanga, twebwe n’abagore bacu n’abahungu n’abakobwa bacu bamaze guca akenge,
30 hamwe n’abavandimwe bacu b’ibikomerezwa, tugiranye amasezerano n’Imana. Turahiye ko tuzakurikiza Amategeko yayo yaduhaye iyanyujije ku mugaragu wayo Musa. Tuzumvira kandi dukurikize amabwiriza y’Uhoraho Nyagasani, n’ibyemezo yafashe n’amateka ye yose.
31 Byongeye kandi twiyemeje ko abakobwa bacu tutazabashyingira abanyamahanga twasanze muri iki gihugu, kandi n’abakobwa babo ntituzabasabira abahungu bacu.
32 Ku munsi w’isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n’abaturimo imyenda bose tuyibaharire.
33 Twishyiriyeho n’amabwiriza ko buri mwaka umuntu wese azajya atanga umusoro w’igiceri cy’ifeza gipima garama enye, ukazajya ukoreshwa ku Ngoro y’Imana yacu.
34 Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n’amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n’ibitambo bya buri munsi bikongorwa n’umuriro n’ibiturwa ku munsi w’isabato, n’ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by’Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y’Imana yacu.
35 Twebwe abatambyi n’Abalevi na rubanda, twakoresheje ubufindo kugira ngo tumenye igihe cy’umwaka buri nzu izajya izaniraho amaturo y’inkwi z’Ingoro y’Imana yacu. Izo nkwi zizacanwa ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu nk’uko byanditse mu Mategeko.
36 Twiyemeje kandi ko buri mwaka tuzajya tuzana mu Ngoro y’Uhoraho umuganura w’ibyeze mu mirima yacu, kimwe n’uw’ibiti byera imbuto ziribwa.
37 Nk’uko byanditse mu Mategeko, tuzajya tuzana abahungu bacu b’impfura tubegurire Imana yacu mu Ngoro yayo, kimwe n’uburiza bw’amatungo yacu. Tuzazana mu Ngoro y’Imana yacu uburiza bw’amatungo yacu maremare, n’ubw’amatungo yacu magufi, tubishyikirize abatambyi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Imana yacu.
38 Byongeye kandi tuzaha abatambyi ifu y’umuganura, n’umuganura w’ibinyampeke n’uw’imbuto ziribwa, n’uwa divayi yacu nshya n’uw’amavuta yacu, maze babishyire mu byumba by’ububiko bw’Ingoro y’Imana yacu. Abalevi kandi bazajya badusanga aho dukora mu mijyi dutuyemo, tubahe kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mirima yacu.
39 Umutambyi ukomoka kuri Aroni ajye ajyana n’Abalevi igihe bagiye kwaka kimwe cya cumi. Abalevi na bo bagomba kujya bazana kimwe cya cumi cya kimwe cya cumi bakiriye, bakagishyira mu byumba by’ububiko bw’umutungo w’Ingoro y’Imana yacu.
40 Rubanda rw’Abisiraheli n’Abalevi bazajya bazana amaturo yabo y’ibinyampeke, n’aya divayi nshya n’ay’amavuta, babishyire mu byumba by’ububiko bw’ibikoresho by’Ingoro y’Imana, ari byo byumba abatambyi bafashe igihe abarinzi b’Ingoro n’abaririmbyi bacumbikamo.
Bityo ntituzatererana Ingoro y’Imana yacu.”